AmakuruImyidagaduro

Eddy Kenzo yiyomoye ku bazashyigikira Bobi Wine mu matora

Umuhanzi Eddy Kenzo wari uzwiho kuba inshuti ikomeye y’umuhanzi akaba n’umunyapolitike muri Uganda Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi cyane nka Bobi wine , yamaze kwiyomora ku bahanzi batandukanye bazamushyigikira mu matora.

Ni mu gihe muri Uganda hateganywa kuba amatora atandukanye, mu mwaka wa 2021, aho hazaba hari gutorwa abayobozi bo mu nzego zitandukanye harimo n’umwanya w’umukuru w’Igihugu Bobi Wine yifuza guhataniraho na Yoweli Kaguta Museveni.

Eddy Kenzo yari yitezweho kuba umuhanzi ushobora kuzatera ingabo mu bitugu, Bobi Wine byaba na ngombwa akamuherekeza mu duce dutandukanye two kwiyamamarizaho cyangwa akamukorera indirimbo zimwamamaza.

Eddy Kenzo we, yateye utwatsi  ibyo kuba yafasha Bobi Wine mu buryo butandukanye muri aya matora.

Yagize Ati:” Bobi Wine nshobora kuzamutora, ariko sinshobora kumuherekeza kwiyamamaza cyangwa kumukorera indirimbo imwamamaza”.

Nk’uko bikomeje kugarukwaho n’abantu batandukanye muri Uganda, bavuga ko ubutumwa Eddy Kenzo yacishaga ku mbugankoranya mbaga ze, bwahindutse nyuma yo kwegukana igihembo cy’umuhanzi mwiza w’Umunyafurika, agashimirwa na Perezida Museveni.

Bobi Wine ni umwe mu bateganya kuziyamamaza mu matora azaba muri Uganda muri 2021,akaba ubu abarizwa mu ishyaka rya People Power, ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda.

Eddy Kenzo yashimiwe na Museveni ku bw’igihembo yegukanye

Howwebiz.Ug

Twitter
WhatsApp
FbMessenger