AmakuruImyidagaduro

Eddy Kenzo yavuze ku makimbirane ari hagati ya Sheebah Karungi na Cindy Sanyu

Nyuma y’uko hashize iminsi humvikana guhangana hagati y’abahanzi babiri b’Abagandekazi Cindy Sanyu na Sheebah Karungi, umuhanzi Eddy Kenzo yavuze ko abakunzi babo badakwiye kugereranya impano zabo kuko zitandukanye.

Uyu muhanzi yavuze ko by’umwihariko ntawahakana ko aba baririmbyi bombi ari abahanga ndetse ko muri bose nta n’umwe utazi uburyo muzika ikorwa n’uko imufasha gutera imbere bitewe n’urwego bamaze kugeraho babikesha umuziki.

Ibi Eddy Kenzo yabitangaje kuri uyu wa Gatanu taliki ya 12 Mata 2019, mu kiganiro yagiranye na NBS Ketch up show’ yahuriye mo na Douglas Lwanga, Anita Fabiola na Mc Isaac, ari naho Kenzo yabwiye abakunzi ba muzika muri Uganda ko Sheebah na Cindy bombi banganya ubuhanga kandi ko bose bafite impano.

Nubwo Eddy Kenzo yemeje ko aba bombi bari ku rwego rumwe yanavuze ko hari itandukaniro ribagaragaraho aho yavuze ko Sheebah ari umuhanzi ukora cyane kandi witanga mu gihe Cindy nawe ari umunyempano ikomeye akaba ari yo mpamvu badakwiye guhangana bagereranya ibikorwa byabo ngo bitume bibaviramo kugirana amakimbirane hagati yabo.

Eddy Kenzo yakomoje kuri ibi mu gihe Sheebah na Sanyu bamaze iminsi batavuga rumwe bitewe nuko Sindy Sanyu yari aherutse gutangaza ko Sheebah Kalungi atazi kuririmba ahubwo ko amurusha impano.

Ibi byatumye Sheebah yihenura kuri uyu muhanzikazi amubwira ko n’ubwo yaba atamurusha kuririmba afite byinshi yigejejeho abikesha umuziki we harimo imitugo y’agaciro uyu mukobwa amaze kwigwizaho.

Uretse kuba aba bombi bamaze igihe bagaragaraho guhangana, no mu bakunzi b’umuziki wabo havutse mo impaka buri wese avuga ibigwi uwo akunda, ku buryo byagaragaraga ko hagati yabo hashobora kuvuka kutumvikana gukomeye.

Eddy Kenzo wamamaye cyane mu ndirimbo “Sitya loss” yarangije avuga ko abakunzi b’aba bahanzikazi bombi bakwiye kumva ko buri wese afite impano ye kandi ko buri wese afite icyo ashoboye mu muziki we, bityo ibi bikabarinda gukomeza guhembera amakimbirane hagati yabo.

Cindy Sanyu na Sheebah Kalungi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger