AmakuruImyidagaduro

Eddy Kenzo yariye karungu ! yahagaritse gukorera ibitaramo muri Uganda

Edrisah Musuuza  [Eddy Kenzo]  yatangaje ko yaciye ukubiri no kongera gukorera ibitaramo muri Uganda kugeza ubwo Sheikh Muzaata wasezeranyije uwahoze ari umugore we Rema amusabye imbabazi ku bwo kumwita ‘umutinganyi’.

Eddy Kenzo yanditse ku mbuga nkoranyambaga avuga ko atazongera kuririmbira muri Uganda kugeza asabwe imbabazi na Sheikz Muzaata. Anavuga ko yamaze no guhagarika ibitaramo byose yari yatumiwemo.

“Sheikz Muzaata ibyo wavuze ndabibonye ndagushimiye ariko mama wanjye uvuga yarapfuye cyera mu myaka irenga 20 ishize…Niyo mpamvu nawe umbonera mu ishusho nk’iyo ng’iyo iyaba yari ahari wari gusanga nanjye meze nkawe nk’uko umfata.”

Ibi byose baturutse ku magambo yavuzwe na  Sheikz Muzaata wasezeranyije Rema Namakula wahoze  ari umugore wa Eddy Kenzo na Hamza Ssebunya, Muzaata  muri uwo muhango wo gusezeranya aba bageni yavuze ko umuhanzi Eddy Kenzo ari ‘umutinganyi’ kandi ko yitwara nkabo. Yongeraho ko ‘umutinganyi’ adashaka umugore avuga n’andi magambo y’urukozasoni.

Eddy Kenzo n’umujinya mwinshi yavuze ko  Sheikz Muzaata yamutukiye mu maso y’umwana we, ngo ni urwibutso rubi umwana we abitse

“Untukiye mu maso y’umwana wanjye akureba sinibaza ko wari umunsi mwiza ku mwana wanjye kandi umwana wanjye ntabwo aza kwibagirwa, ndagushimiye.”

“Sheikz Muzaata agomba kwerekana ibimenyetso byose bigaragaza ko ndi umutinganyi nabibura azasaba imbabazi kubwo kwangiza izina ryanjye. Ubu isi yanjye yose yuzuye ikimwaro. Ndi umubyeyi w’abana babiri.”

Eddy Kenzo yavuze ko akiri umugabo wa Rema Namakula kuko bakoranye ubukwe bwa kisiramu buzwi nka ‘Kuwooma’. Ngo isezerano Rema yagiranye na Sebunya, ntacyo rivuze.

Eddy Kenzo yashwanye igihe kinini na Rema ariko bakongera kwiyunga. Rema Namakula yahamije isezerano rye n’umugabo witwa Sebunya Hamza usanzwe ari umuganga mu bitaro bya Mulago.

Rema wahoze ari umugore wa Eddy Kenzo yakoze ubukwe n’undi mugabo

Eddy Kenzo yavuze ko yahagaritse gukorera ibitaramo muri Uganda kugeza asabwe imbabazi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger