Imyidagaduro

Eddy Kenzo arwariye mu bitaro i Kampala

Umuhanzi wo muri Uganda, Edrisa Musuuza uzwi ku izina rya Eddy Kenzo atangaza ko arembeye mu bitaro ariko agatanga icyizere cyo gukira.

Kuwa Gatatu tariki ya 6 Kamena 2018, nibwo Kenzo yamenyesheje abafana be ko arembeye mu bitaro atatangaje izina.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Kenzo yashyizeho ifoto ye ari mu bitaro igaragaza ko atamerewe neza. Yatangaje ko arwaye ariko ntiyagaragaza uburwayi afite, ariko hagakekwa umunaniro.

Yagize ati “Nzamererwa neza mu izina ry’Imana, nari natangiye kugenda, narebye umukino wa Vipers vs Villa i Kitende, ibahe umugisha mwese”.

Si ubwa mbere Kenzo atangaje ko atamerewe neza ariko uburwayi bwe ntibusobanuke, aho mu 2016 nabwo yamaze iminsi arembye ubwo yari akubutse i Nairobi mu bitaramo.

Eddy Kenzo yari afite igitaramo agomba kuririmbamo yatumiwemo n’umuhanzi wo muri Kenya, Akothee giteganyijwe kubera mu Bwongereza, Muganga ngo akaba yamugiriye inama yo kugisubika akaruhuka ku bw’inyungu z’ubuzima bwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger