AmakuruImyidagaduroUrukundo

Ed Sheeran yashyingiranwe n’umukobwa babaye inshuti kuva mu buto (+AMAFOTO)

Umuririmbyi ukunzwe n’abatari bake muri iki gihe EdSheeran yarushinze n’umukunzi we baziranye kuva mubuto bwabo  witwa Cherry Seaborn mu birori byagizwe ibanga byatumiwemo abantu batarenze mirongo ine.

Ni ibirori byagizwe ibanga mu buryo bukomeye kuko ibitangazamakuru bikomeye i Burayi byatahuye ubu bukwe nyuma y’igihe bashyingiranwe. DailyMail  yatangaje ko uyu muhanzi w’imyaka 28 y’amavuko yambikanye impeta n’umukunzi we mu Ukuboza.

Ed Sheeran yakoreye ibi birori ku rusengerero ruri ahitwa Suffolk rwo mu gace umuryango w’umukunzi we usanzwe usengera.

Ubu bukwe bwabereye mu rusengero rw’i Wingfield hanyuma kwiyakira bibera mu iduka ryo hafi y’iwabo w’umugore. bivugwa ko hari haje abantu b’inshuti za hafi cyane gusa ndetse n’imiryango ku buryo n’inshuti ze zisanzwe ntabwo zatumiwe.

Ed Sheeran yari amaze igihe yambara impeta y’ifeza mu kiganza cy’ibumoso kuva  yatera ivi asaba Cherry Seaborn kuzamubera umugore mu mpera za 2017 ariko ubu yongereyeho indi nyuma yo kurushingana na Cherry Seaborn imbere y’Imana.

Ed Sheeran yakoreye ibi birori ku rusengerero ruri ahitwa Suffolk rwo mu gace umuryango w’umukunzi we usanzwe usengera. Bakoze ibirori bitangaje, biyakiriye mu iduka ry’ibinyobwa riri aho hafi y’iwabo w’umukobwa.

Aba bombi baziranye kuva mu buto, bahuriye mu ishuri iwabo wa Sheeran i Frammlingham, Suffolk ariko batangiye gukundana byeruye mu 2015

Twitter
WhatsApp
FbMessenger