AmakuruUtuntu Nutundi

Ebola yo muri Kongo iri mu za mbere zikaze zibayeho mu mateka

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS, ritangaza ko indwara ya Ebola iri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ubu ari yo Ebola ya kabiri ikaze cyane ibayeho mu mateka y’Isi.

Umujyi wa Beni uri mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, uri rwagati mu gace gakunze kuberamo imirwano hagati ya Lata n’inyeshyamba, ibikorwa by’ubutabazi muri aka gace byakunze gukomwa mu nkokora   n’ibitero by’inyeshyamba.

Ariko iracyari ku kigero cyo hasi uyigereranyije n’icyorezo cya Ebola cyibasiye ibihugu bimwe byo mu burengerazuba bw’Afurika hagati ya  2013 na 2016, kigahitana abantu 11 310 nkuko BBC ibitangaza.

Ni ubwa kabiri Ebola igaragaye muri Kongo muri uyu mwaka wa 2018. Ubwa mbere, ubwo yadukaga mu burengerazuba bw’igihugu, yahitanye abantu 33, nkuko bitangazwa na leta ya Kongo.

Peter Salama, umuyobozi mukuru wungirije wa OMS ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi bwihuse, ku wa Kane yatangaje ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter  avuga ko iyi Ebola iri muri Kongo ariyo ya kabiri ikaze ibayeho mu mateka y’Isi.

Yagize ati “Ebola yo muri Kongo ubu ni yo ya kabiri ikaze cyane ibayeho mu mateka… OMS n’abafatanyabikorwa tuzakomeza gukorana bya hafi na minisiteri y’ubuzima muri Kongo dukora ibishoboka byose ngo iyi ndwara icike”.

Iyi ndwara ya Ebola yagaragaye  muri Kongo bwa mbere mu 1976, ubu imaze kuhagaragara inshuro ya 10.

Abakora mu bikorwa by’ubuzima bizeye ko uburyo bw’igerageza bwa mbere bukomatanya imiti ivura Ebola bwatangijwe na minisiteri y’ubuzima ya Kongo ku wa mbere w’icyumweru gishize, buzafasha mu guhashya iyi Ebola ndetse n’izindi zishobora kwaduka mu gihe kiri imbere.

Umutekano muke urangwa mu burasirasuba bwa Kongo wagize ingaruka ku bikorwa by’ubutabazi ku ndwara ya Ebola.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger