AmakuruImyidagaduro

East Africa’s Got Talent yegukanywe n’Abanya-Uganda

Irushanwa rya East Africa’s Got ryahuzaga abanyempano bo mu bihugu bine birimo  Rwanda,Uganda , Kenya na Tanzania ryaberaga muri Kenya ryegukanywe n’abavandimwe  Esther Mutesasira na Ezekiel Mutesasira bakomoka muri Uganda.

Ku wa 6 Ukwakira 2019 nibwo iri rushanwa ryasojwe , hari abanyempano batandukanye  bahataniraga ibihuhumbi 50 by’amadorali y’amerika n’ukuvuga asaga Miliyoni 50  ushyize mu mafaranga y’u Rwanda.

Kuri Final mu bahataniraga igihembo nyamukuru barimo : Intayoberana (itsinda ryaturutse mu Rwanda), Esther & Ezekiel (baturutse muri Uganda), DNA (baturutse muri Uganda), Spellcast (baturutse muri Kenya ), Jehovah Shalom Acapella (Baturutse muri Uganda), Janelle Tamara kuva muri Kenya.

Muri rusange iri rushanwa rirangiye Esther & Ezekiel bavukana aribo begukanye igihembo nyamukuru cy’irushanwa bakurikirwa n’itorero “Intayoberana”, Janelle Tamara w’imyaka 4. yabaye uwa gatatu. aba bose bahigitse Itsinda rya Jehovah Shalom Acapella , DNA na Spell cast.

Hari mu gace kanyuma k’irushanwa rya East Africa’s Got Talent . Ikigo kabuhariwe mu gutegura Filime cyo muri Afurika y’Epfo, ni cyo cyahawe akazi ko gutegura iri rushanwa, naho amateleviziyo arimo RTV yo mu Rwanda, Citizen TV yo muri Kenya, Clouds Media yo muri Tanzania na NBS yo muri Uganda zihabwa uburenganzira bwo kunyuzaho iki kiganiro.

East Africa’s Got Talent ni irushanwa ryatangijwe n’ikigo ‘SYCOtv Company’ cy’uwitwa Simon Cowell wamamaye kubera ikiganiro cye gica kuri Televiziyo cyitwa ‘Got Talent’ kimaze imyaka 13 gihitamo impano z’Abongereza bazi kuririmba n’abandi bafite impano zitandukanye baturutse mu bihugu bine ari byo Kenya, u Rwanda, Uganda, na Tanzania.

Izina ‘Got Talent’ ubu rifatwa nk’igihangano bwite mu by’ubwenge cya Simon Cowell guhera muri 2006, ubwo yatangizaga iki kiganiro kuri Televiziyo ya ITV, bituma azana irushanwa rizwi cyane ryitwa Britain’s Got Talent, aza no kwagurira iki kiganiro kuri NBC y’Abanyamerika na ho ahashinga irindi rushanwa ryitwa America’s Got Talent.

Ibiganiro bya Simon Cowell byo gutoranya impano, ni bimwe mu bikunzwe cyane cyane byanazamuye amazina y’abahanzi batari bazwi barimo nk’itsinda rya One Direction, itsinda rya Fifth Harmony, Westlife, Little Mix, Leona Lewis, Susan Boyle, n’abandi benshi bubatse amazina mu muziki w’isi.

“Got Talent” ni cyo kiganiro cyaciye agahigo ko kuba kirebwa n’abantu benshi ku Isi. Kuri ubu kibera mu bihugu 60 byo ku migabane itandukanye, ariko ibyamenyekanye cyane ni Britain’s Got Talent na America’s Got Talent.

Uyu mwaka bari bagize akanama nkemurampaka kiri rushanwa barimo Umunyakenya uzwi cyane kuri Televiziyo Jeff Koinange, umuririmbyi akaba n’umunyamakuru wo muri Tanzania Vanessa Mdee, Umunyarwanda uvanga imiziki akaba n’umunyamakuru Makeda n’umunya-Uganda Gaetano Kagwa mu gihe umunyarwenya Anne Kansiime ari we uyobora ibirori akanahamagara abarushanwa ku rubyiniro.

Esther Mutesasira na Ezekiel Mutesasira bahawe ibihumbi 50 by’amadorali y’Amerika
Byari ibyishimo bikomeye kuri Ezekiel
Esther Mutesasira and Ezekiel Mutesasira begukanye igihembo nyamukuru cya East Africa’s Got Talent

Iri rushanwa ryahuzaga abanyempano baturutse mu bihugu bine , Uganda , Tanzania, Rwanda na Kenya
Abana bato bagize itorero Intayoberana begukanye umwanya wa kabiri

Twitter
WhatsApp
FbMessenger