AmakuruPolitiki

EAC: Perezida Kagame mu nama irimo Tshisekedi yiga ku mutekano mucye uri muri Congo (Amafoto)

Abakuru b’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba barimo uw’u Rwanda, Paul Kagame na Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahuriye i Nairobi muri Kenya mu nama yiga ku bibazo by’umutekano mucye ukomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa Congo.

Abakuru b’Ibihugu bitabiriye iyi nama kandi barimo Perezifda Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Salva Kiir wa Sudan y’Epfo, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, na Uhuru Kenyatta wabakiriye.

Perezifa Madamu Samia Suluhu Hassan wa Tanzania we yahagarariwe n’uhagarariye Igihugu cye muri Kenya, Ambasaderi John Stephen Simbachawene.

Iyi nama idasanzwe yatumije na Uhuru Kenyatta, ije ikurikira indi yari yahuje abakuru b’Ibihugu bya EAC yabaye tariki 21 Mata 2022 bwo Perezida Kagame yari yayihagarariwemo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.



Iyi nama ije ikurikira iy’abagaba b’ingabo zo mu Bihugu bya EAC na bo bahuriye i Nairobi kuri iki Cyumweru tariki 19 Kamena mu nama yo kwiga ku mugambi wo kohereza igisirikare gihuriweho cy’uyu muryango muri RDCongo guhashya imitwe yitwaje Intwaro.

Izi nama zibaye mu gihe mu Ntara ya Kivu ya Ruguru hakomeje kubera imirwano ikomeye ihuje FARDC n’Umutwe wa M23 wamaze gufata Umujyi wa Bunagana.

Iyi mirwano kandi yatumye u Rwanda na RDC birebana ay’ingwe kubera ibirego ibi Bihugu byombi bishinjanya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger