AmakuruAmakuru ashushyeImikino

EAC Military Games: Sugira Ernest yongeye kunyeganyeza incundura APR FC inyagira Muzinga

Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya gisirikare ihuje ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yongeye kwitwara neza itsinda Muzinga FC ihagarariye igisirikare cy’u Burundi FDNB ibitego 3-0.

Wari umukino wa kabiri iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda ikinnye muri iri rushanwa, nyuma yo gutsinda UPDF ya Uganda igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Sugira Ernest, mu mukino wabaye ku wa gatatu w’iki cyumweru.

Ibitego byose bya APR FC byinjiye mu gice cya kabiri cy’umukino, nyuma y’uko abasore b’umutoza Mohammed Eradi bari babonye uburyo bukomeye mu gice cya mbere ariko ntibabubyaze umusaruro.

APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 52 w’umukino ibifashijwemo na Ishimwe Kevin, mbere y’uko Sugira Ernest wari wayifashije gutsinda UPDF atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 62 w’umukino.

Ishimwe Kevin witwaye neza muri uyu mukino yongeye gutsindira APR FC igitego cya gatatu ku munota wa 68 w’umukino.

Gutsinda Muzinga byafashije APR FC kuyobora amakipe ari muri iri rushanwa, kuko ubu ari iya mbere n’amanota atandatu. Ni nyuma y’uko Urinzi Stars yo muri Kenya yanganyije na UPDF ya Uganda 0-0 ku munsi w’ejo.

APR FC izagaruka mu kibuga ku wa kabiri w’icyumweru gitaha ikina na Simba yo muri Tanzania, mbere yo gusoza iyi mikino ikina na Ulinzi Stars yo muri Kenya ku wa gatanu w’icyumweru gitaha.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger