AmakuruImyidagaduro

Dream Boys bwa mbere kuri bo bagiye gutaramira muri Amerika

Ku nshuro ya mbere abasore bagitse itsinda rya Dream Boys bagiye gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , mu gitaramo cyo mu ijoro ryo gusangira kw’abazitabira inama ya ‘EACC Trade and Investment’ izabera muri Amerika.

Iki gitaramo Dream Boys igiye kwitabira kizabera i Texas mu mujyi wa Dallas, kizaba ku  13 Ukwakira 2018 gusa nkuko Platini umwe mu basore bagize iri tsinda abitangaza ngo bazangenda mbere yiyo taliki cyane ko ngo  bashobora kuzamarayo iminsi isaga icumi.

Uyu mugoroba wo gusangira Dream Boys izaririmbamo wiswe “EACC Trade and Investment Dinner Gala”,ukaba ari umugoroba wabazitabira inama y’abashoramari bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Iri tsinda rimaze igihe kinini rikora umuziki nyarwanda ryaherukaga gutaramira hanze y’Africa muri 2014 ubwo bataramiraga ku mugabane w’Uburayi.

Igitaramo Dream Boys izitabira muri Amerika

Twitter
WhatsApp
FbMessenger