AmakuruImyidagaduro

DRC:Umuhanzi ukomeye akurikiranyweho gukwirakwiza amashusho aryamanye n’umugore wa Depite

Umuhanzi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, witwa Héritier Watanabe yatawe muri yombi, nyuma y’amashusho yakwirakwije ku mbugankoranyambaga aryamanye  n’umugore w’umudepite.

Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Héritier Bondongo Kabeya, hagati muri iki Cyumweru nibwo yashyize hanze amashusho yifashe ari gusambana na Naomi Mbando, umugore wa Depite wo muri icyo gihugu witwa Christian Mbando.

Aya mashusho uyu muhanzi yayashyize ku rukuta rwe rwa Snapchat. Ikinyamakuru Lifemag cyatangaje ko yabikoze ashaka kwangiza umubano w’uyu mugore w’abana batatu n’umugabo we ariko andi makuru akavuga ko aya mashusho ashobora kuba yarasakajwe n’umukozi ushinzwe tekiniki w’uyu muhanzi wagombaga gushyira ibintu byari biri muri telefoni yari asanganywe ku y’indi ye nshya ya i Phone 11.

Aya mashusho yasakajwe ku wa Kane tariki 14 Ugushyingo yateje impagarara zikomeye muri RDC ndetse kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo Héritier Watanabe yafashwe na Polisi ahita ashyikizwa Ubushinjacyaha i Kinshasa, kugira ngo ahatwe ibibazo. Uyu muhanzi afunganwe n’uyu mugore basambanye.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere arajyanwa kuri Gereza i Kinshasa cyangwa se izwi nka Prison centrale de Makala.

Uretse kujyanwa mu butabera uyu muhanzi wari uri gukora kuri album ye ya kabiri yise ‘Mi Ange Mi Démon’ yafashwagamo n’inzu ifasha abahanzi yo muri Nigeria yitwa Obouo Music, amasezerano bari bafitanye yahise ahagarikwa igitaraganya bamushinga imyitwarire idahwitse.

Sibyo gusa kandi kuko na Trace Group yahagaritse ibihangano bye byaba ibyo mu mashusho n’amajwi kuzongera gusakazwa nayo ndetse n’abafatanyabikorwa bayo.

Héritier Watanabe ni umwe mu bahanzi bo mu gisekuru cy’abagezweho muri RDC muri iki gihe, yatangiye kuririmba ku myaka 10 y’amavuko gusa afite n’impano ikomeye mu kubyina.

Guhera mu 1999 yari umwe mu bagize itsinda rya Wenge Musica Maison Mère, arivamo mu 2005 nyuma aza gutangira gukorana na label y’umunya-Cote d’Ivoire ya Obouo Music Label yashinzwe na David Monsoh.

Yasohoye indirimbo ye ya mbere mu 2016 yitwa ‘B.M’ mu Ugushyingo uwo mwaka kandi ni nabwo yashyize hanze album ye ya mbere yise ‘Carrière d’honneur – Retirada’ atangira kurangamirwa na benshi.

uyu muhanzi akurikiranweho gukwirakwiza amafoto asambanya umugore w’umudepite
Twitter
WhatsApp
FbMessenger