AmakuruPolitiki

DRC yashinje ubushinwa ibyaha ishinja u Rwanda byo gufasha umutwe wa M23

Mu mpera z’icyumweru gishize amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga na bimwe mu bitangazamakuru byo muri RD Congo avuga ko hari zimwe muri Sosiye zo mu Bushinwa zimaze iminsi zikorana n’umutwe wa M23 umaze iminsi uhanganye na FARDC ndetse ukaba uheruka kwigarurira agace ka Bunagana gaherereye muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Imwe muri Sosiyete z’Abashinwa ishyirwa mu majwi ni iyitwa Xinxing Group ihinjwa guha intwaro n’ibindi bikoresho bya Gisirikare umutwe wa M23 mu bihe bitandukanye kugirango urusheho guhangana n’ubutegetsi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi ngo bikaba binashingirwa ku kuba byinshi mu bikoresho bya gisirikare biri kwifashiswa n’umutwe wa M23 bikorerwa mu Bushinwa nyuma yaho nyinshi mu ntwaro za M23 bivugwa ko zafatiwe ku rugamba na FARDC byakunze kugaragara ko zikorerwa mu B ushinwa nk’uko byatangajwe na bimwe mu binyamakuru bikorera muri RD Congo .

Ku rundi ruhande ,nyuma yaho aya makuru agiriye hanze, Ambasaderi w’Ubushinwa muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo Zhu Jing kuwa 6 Nyakanga 2022 , yasohoye itangazo rigenewe itangazamakuru aho yateye utwatsi aya makuru avuga ko ari amakuru y’ibihuha amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga z’Abakongomani . Uyu muyobozi anahakana yivuye inyuma, ko ntagikorwa na kimwe igihugu cye cyaba cyarishoyemo kigamije gufasha umutwe wa M23 ndetse ko nta Sosiyete n’imwe y’Abashinwa yemerewe gukorana n’imitwe y’inyehyamba muri DR Congo.

Yagize ati:” Vuba aha hari amakuru twabonye yavugaga ko imwe muri Sosiyete y’Ubushinwa izwi nka Xinxing Group yahaye intwaro n’ibikoreho bya Gisirikare umutwe wa M23. Nagirango mbamenyehe ko Ubushinwa bwubaha cyane umwanzuro w’akanama k’umuryango wabibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano ,ubuza igihugu icyaricyo cyose guha cyangwa kugurisha intwaro imitwe y’inyeshyamba ibarizwa mu burasirazuba bwa DR Congo.

Akomeza avuga ko Ubushinwa ari umufatanyabikorwa w’ingenzi wa RD Congo ndetse bwakunze gufasha DR Congo kurinda ubusugire n’umutekano ku butaka bwayo nko butigeze buha ndetse ko butazaha imfashanyo umutwe w’inyeshyamba uwariwo wose ku butaka bwa DR Congo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger