AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

DRC yagiriwe inama yo kongera kubara amajwi y’ibyavuye mu matora

Umuryango w’ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC) wagiriye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo inama,yo kongera kubara amajwi y’ibyavuye mu matora ya Perezida kugira ngo hirindwe imvururu zishobora gututumba muri iki gihugu.

Hakurikijwe ibyavuye mu matora yabaye taliki 30 Ukuboza 2018, byagaragazaga ko  Felix Tshisekedi utavuga rumwe na Leta ari we watsinze agakurikirwa na Martin Fayulu na we utavuga rumwe na Leta wanze kwemeranya n’imyanzuro yatangajwe na Komisiyo y’amatora.

Ibyatangajwe na Komisiyo y’amatora kandi bihabanye n’ibyabonywe n’indorerezi za Kiliziya Gatolika muri icyo gihugu.

Fayulu wanavuze ko agiye kwiyambaza inkiko nyuma yo kutanyurwa n’ibyavuye mu matora, avuga ko Tshisekedi na Kabila bumvikanye kugira ngo bamwibe amajwi.

Reuters dukesha iyi nkuru yavuze ko mu itangazo ryasohowe na SADC, yasabye ko habaho kongera kubara amajwi kuko bizaha ukunyurwa impande zombi zitari kwemeranya neza imyanzuro yatangajwe.

SADC yasabye RDC gushyiraho Guverinoma ihuriweho n’impande zose zitavuga rumwe, hagamijwe gusigasira amahoro.

Yagize iti “Turasaba abanyapolitiki ba Congo gukurikiza uru rugero rwabyaye umusaruro mwiza muri Afurika y’Epfo, Zimbabwe na Kenya”.

Uyu muryango wasabye Congo gusubiramo ibarura ry’amajwi kugira hakumirwe impungenge za hato na hato zishobora ku byutsa imvururu muri iki gihugu, zatuma umutekano w’abaturage ujya habi

DRC yasabwe ko yakongera kubara amajwi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger