PolitikiUbukungu

DRC yafashe umwanzuro wo gutwika buri kimwe cyose gikomoka mu Rwanda(Made in Rwanda)

Leta ya DR Congo ibinyujije mu itangazo yashyize ahagaraara kuwa 16 Kamena 2022, yanzuye umugambi wo gutwika buri kimwe gikomoka mu Rwanda( Made In Rwanda) cyaba kigaragara ku butaka bwayo.

Uyu mwanzuro wafashwe hagamijwe kwitandukanya n’u Rwanda mu mikoranire iyo ariyo yose ibi bihuhu byombi byari bifitanye, haba imigenderanire,ubucuruzi n’ubundi bufatanye butandukanye.

Hemejwe ko mu mukwabu w’uku gutwika hitezwe ko Abanye_Congo bazasigara bahagaze ku bikomoka i wabo ndetse n’ahandi hatandukanye havuyemo u Rwanda, igaragaza ko igikomoka mu Rwanda cyose gikwiye gufatwa nk’umuziro muri Congo.

Uwo ari we were uzafatanwa ikintu na kimwe cyo mu Rwanda szitwa umunyabyaha abihanirwe cyangwa yirukanwe nk’uko byagaragajwe mu itangazo .

Ibi bike nyuma yaho perezida Felex Tshisekedi na Guverinoma ye bafashe umwanzuro wo gusesa amasezerano DR Congo yari ifitanye n’u Rwanda.

Iyo nama yateranye kuwa gatatu ikuriwe na Perezida Felix Tshisekedi, yibanze ku kibazo cy’umutekano mucye by’umwihariko muri Rutshuru, nk’uko umuvugizi wa leta Patrick Muyaya yabivuze mu itangazo ryasomye kuri radio na televiziyo bya leta.

Leta y’u Rwanda ihakana ibirego bya DR Congo by‘uko abasirikare bayo bafasha umutwe wa M23, ubu wamaze gufata umujyi wa Bunagana ku mupaka wa DRC na Uganda.

Mu magambo akarishye ashinja u Rwanda kandi yita umutwe wa M23 uw’iterabwoba, Patrick Muyaya yavuze ko mu byemezo byayo harimo ;

“Gutegeka u Rwanda gukura ako kanya ingabo zarwo zihishe inyuma y’umutwe w’iterabwoba wa M23 ku butaka bwa Congo.

“Gusaba guverinoma ya RDC guhagarika ubwumvikane ku masezerano, n’amasezerano yose yumvikanyweho n’u Rwanda”.

DR Congo n’u Rwanda bisanzwe bifitanye amasezerano menshi y’imikoranire mu bucuruzi, gutunganya amabuye y’agaciro, urujya n’uruza rw’abantu, n’ayandi. Guhagarika amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu ni icyemezo leta ifata kibanje kwemezwa n’inteko ishinga amategeko iba yaremeje ayo masezerano.

Patrick Muyaya yavuze ko iyo nama yashyigikiye umuhate w’ubuhuza no gushaka amahoro wa ba perezida João Lourenço wa Angola na Uhuru Kenyatta wa Kenya.

Muyaya yavuze kandi ko bashinze bamwe mu bategetsi muri guverinoma n’umukuru wa polisi gufata ingingo zo “kurwanya kunenwa, guhiga abantu n’ibindi bikorwa byose bibangamira ituze rusange, ubumwe no kubana neza muri ibi bihe”.

Ibi ni nyuma y’ibikorwa bivugwa mu mijyi imwe mu burasirazuba bwa DRC byo kwibasira abavuga Ikinyarwanda, n’abo mu bwoko bw’aba-Tutsi nk’uko umutwe wa M23 ubivuga.

Imyigaragambyo yamagana u Rwanda yabaye i Goma kuwa gatatu yabayemo n’ibikorwa byo gusahura amaduka y’abo abasahura bavugaga ko ari abanyarwanda.

Inkuru bisa

Abanyekongo batwitse ibendera ry’u Rwanda ubushotoranyi bukomeza kuzamura umurindi(Amafoto)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger