AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

DRC: Umutwe w’iterabwoba wa Islamic State wigambye igitero cyahitanye abasirikare ba Leta

Abarwanyi b’Umutwe w’Iterabwoba wa Islamic State bigambye igitero bagabye mu gace ka Beni kigahitana abantu batatu barimo abasirikare babiri ndetse n’umuturage umwe.

Iki gitero cyagabwe muri aka gace ku wa Kane. Ubuyobozi bw’uyu mutwe bwatangaje ko bugiye guhindura Repubulika ya demukarasi ya Kongo intara yawo yo muri Africa yo Hagati.

Babiri mu bapfuye ni abasirikare ba DRC undi ni umusivili. Imirwano yabereye mu kace ka Bovata muri Beni.

Kugeza ubu biracyagoye kumenya niba ibyo IS yigambye ariyo koko yabikoze kuko itangazo ryayo yaricishije kuri Televiziyo yitwa Amaq.

Ikindi gituma abantu bibaza niba ibyo IS yatangaje aribyo nuko muri kariya gace hari imitwe yitwara gisirikare igera kuri 10.

Ku rundi ruhande abaturage bo muri Beni bavuga ko kiriya gitero cyakozwe n’abarwanyi ba ADF (Allied Democratic Forces).

Hari abavuga ko ADF ifitanye imikoranire na IS.

Hari raporo iherutse gusohorwa n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya New York bavuze ko hari umwe mu bakire batera inkunga IS uherutse koherereza amafaranga abarwanyi bo muri ADF ngo bakorane.

IS kandi ngo ifite umugambi wo guhuriza hamwe imitwe y’inyeshyamba ikomeye ikorera muri Africa kugira ngo bakorane.

Ibi ngo iri kubikora mu rwego rwo kwimurira ibirindiro byayo muri Africa nyuma y’uko itsindiwe muri Iraq na Syria.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger