AmakuruPolitiki

DRC: Umusirikare ukomeye yakatiwe gufungwa imyaka 15

Urukiko rwa gisirikare rw’i Goma rwanzuye kwirukana mu gisirikare cya Leta ya Congo Col. Marcel Habarugira Rangira hiyongeyeho igifungo cy’imyaka 15 nyuma yo guhawa n’icyaha cyo gukoresha  abana bato mu bikorwa by’intambara.

Ni ibihano yahawe ku wa Gatandatu tariki ya 2 Gashyantare 2019, akaba ashinjwa mbere y’ibindi gukoresha abana bato mu ntambara, ubwo yamaraga kuva mu gisirikare cya Leta agashinga umutwe w’inyeshyamba.

Radiyo Okapi itangaza ko mu mwaka wa 2011, Habarugira wahoze muri FARDC yatorotse igisirikare ajya gushinga umutwe w’inyeshyamba yise “Le Nyatura integer” ngo wari ugizwe n’abarwanyi basaga 800, muri Teritwari ya Masisi.

Hagati y’umwaka wa 2011 na 2014, Habarugira yashinjwe ibyaha bitandukanye, biba ngombwa ko atangira gukurikiranwa n’urukiko rwa gisirikare. Ashinjwa ibyaha by’intambara birimo kwinjiza abana bato mu gisirikare, icyaha gihanwa ku rwego mpuzamahanga ndetse na Leta ya Congo ihana nk’icyaha gikomeye cy’intambara

Marcel Habarugira, ashinjwa kandi ubwicanyi ndengakamere yakoreye abaturage b’abasivile mbere yo gufatwa muri Kanama 2014. Ashinjwa kandi ubusahuzi ndetse no kugira abakobwa abacakara b’imibonano mpuzabitsina, yagiye yinjiza ku gahato mu nyeshyamba ze.

Uwahoze ari umusirikare ukomeye wa Congo yakatiwe imyaka 15 ari muri Gereza
Twitter
WhatsApp
FbMessenger