AmakuruPolitiki

DRC: Umusirikare ukomeye wa FARDC yayiteye uw’inyuma yigira muri M23

Umusirikare wahoze afite ipeti rya Colonel mu Gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yateye umugongo bagenzi be bafatanyaga kurinda umutekano w’iki gihugu yiyunga n’abarwanyi ba M23.

Amakuru yizewe atigeraho, ahamya ko uyu musirikare yari yarigeze kuba inkoramutima ya Joseph Kabila wasimbuwe na perezida Felix Tshisekedi.

Bernard Maheshe Byamungu wahoze afite ipeti rya Coloneli muri FARDC, yavuye i Kinshasa kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki 17 Nzeri 2022.

Amakuru yamenyekanye ni uko uyu musirikare yamaze kujya kwifatanya na M23 mu Mujyi wa Bunagana wo mu Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru umaze amezi atatu uri mu maboko y’uyu mutwe.

Uyu wahoze ari umusirikare mukuru mu gisirikare cya Congo, yari inkoramutima ya Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko muri 2012 baza kudacana uwaka ndetse aza gufungirwa muri Gereza ya Makala aho yamazemo imyaka irindwi.

Icyo gihe yari yafunnzwe azira gukorana n’umutwe wa M23 mu buryo bwo kuwuha intwaro ndetse no gukorana n’abawushinze.

Yafunguwe muri 2019 ku bw’imbabazi za Perezida Félix Tshisekedi, ahabwa amabwiriza yo kutarenga umujyi wa Kinshasa.

Ubwo yafungurwaga yashyiriweho maneko yo kumenya uburyo yinyagambura kugira ngo atazacika, ariko byaje kurangira anyuze mu rihumye inzego z’ubutasi.

Amakuru avuga ko Bernard Maheshe Byamungu yavuganaga na Gen Sultan Makenga uyobora abarwanyi ba M23 mu biganiro byateguraga guhirika ubutegetsi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger