AmakuruPolitiki

DRC: Perezida Tshisekedi atangaza ko yiteguye guhangana n’imitwe irwanya u Rwanda irimo na FDLR

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi yatangaje ko yamaze guhagurukira kurwanya imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda anatangaza ko abarwanyi basaga 1700 b’umutwe wa CRND wiyomoye kuri FDLR bamaze gufatirwa mu bikorwa bya Operation Sokola bigamije guhashya imitwe yitwaje intwaro ibarizwa ku butaka bw’iki gihugu.

Ibi Perezida Tshisekedi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite n’uw’abasenateri kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2019.

Yavuze ko kuva yagera ku butegetsi bw’iki gihugu ibice bitandukanye byacyo byari byugarijwe n’ibibazo by’imitwe yitwaje intwaro  ariko ubu Leta yatangiye kuyihamagarira gushyira intwaro hasi amahoro akagaruka mu gihugu iyanze hakifashishwa igisirikare cy’igihugu, FARDC ku buryo amahoro amaze kugaruka mu bice by’intara ya Kasai ndetse no muri Tanganyika araba yagarutse mu gihe cya vuba.

Yavuze ko Amajyaruguru ya Congo ariyo asigaranye ibibazo by’umutekano mucye cyane cyane muri Beni, Butembo, Ituri, Minembwe, Uvira, no mu bice bya Shabunda na Kalehe.

Yagize ati “Ku baturuka  Kalehe, ndashaka gushimira ingabo zacu zimaze gusenya 95% by’ibirindiro by’umutwe witwaje intwaro wa CRND aho 1712 bafashwe, barimo 245 bitwaje intwaro n’abayobozi mu bya politiki 10 b’uyu mutwe w’abagizi ba nabi.”

Perezida Tshisekedi yavuze ko mu bice birimo umutekano muke hoherejwe umutwe w’ingabo udasanzwe ndetse no muri Beni ubu hari ingabo zigomba guhangana n’umutwe wa ADF hanongerwa umubare w’abapolisi bagomba kurinda abaturage.

Kugeza ubu igisirikare cya RDC, binyuze mu bikorwa bya Operation Sokola II kimaze gutsimbura no gusenya ibirindiro by’imitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda mu mezi atatu ashize ndetse na bamwe mu bayobozi bayo bagera kuri 5 bamaze gufatwa bamwe boherejwe no mu Rwanda.

Bamwe mu bayobozi b’imitwe yitwaje intwaro ishamikiye kuri FDLR bamaze gufatwa ni Mudacumura Sylvestre, Col. Gaspard Africa, Col. Nshimiyimana Manudi, Col. Jean Michel Africa na Shukuru Mahigane Paulin watangajwe ko yafashwe ku munsi w’ejo.

Perezida Tshisekedi yangarije abagize inteko ishinga amategeko ko Leta yahagurukiye kurwanya imitwe ya FRLR na CRND irwanya U Rwanda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger