AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

DRC: Martin Fayulu utemera ibyavuye mu matora agiye kwitabaza inkiko

Umukandida Martin Fayulu waje ku mwanya wa kabiri mu matora y’umukuru w’Igihugu akurikiye Felix Tshisekedi, yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu arageza mu rukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga ubusabe busaba gusubiramo ibarura ry’amajwi nyuma yo kutanyurwa n’imyanzuro yatangajwe na Komisiyo y’Amatora.

Ibi byatangajwe mu gihe abari ku ruhande rwa Martin Fayulu bavuga ko yatsinze amatora ku majwi 61%.

Uyu mukandida w’ihuriro Lamuka yagize ati: “Tuzajya mu rukiko rurinda itegeko nshinga kuwa Gatandatu.. gusaba kongera kubara amajwi,”

Imyanzuro y’ibyavuye mu matora yatangajwe kuwa Gatatu ushize bigaragaza ko Felix Tshisekedi ari we uri imbere mu majwi n’amajwi 38,57%, mu gihe Martin Fayulu afite amajwi 34,8% bagakurikirwa na Emmanuel Ramazani Shadary wari uhagarariye ishyaka riri ku butegetsi ashyigikiwe na Perezida Kabila wagize amajwi 23,8%.

Aya majwi akimara gutangazwa, yatunguye benshi kuko bumvaga uzatsinda agomba kuva hagati ya Fayulu na Shadary ariko babona Tshisekedi.

Biteganyijwe ko imibare ya nyuma y’ibyavuye mu matora izatangazwa Kuwa Kabiri taliki 15 Muatarama 2019, mu gihe uzaba yatsindiye kuba umukuru w’Igihugu azarahira taliki 18 Mutarama hatagize igihinduka.

Martin Fayulu agiye kwitabaza inkiko
Twitter
WhatsApp
FbMessenger