AmakuruPolitiki

DRC: Kiliziya Gatorika yavuze ko izi uwatsinze amatora

Mu  gihe hagitegerejwe ishyirwa ku mugaragaro ry’amajwi y’uwahigitse abandi ku mwanya w’umukuru w’Igihugu ugomba kuzasimbura Perezida Joseph Kabila ku butegetsi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Kiliziya Gatolika yo muri Congo yavuze ko izi uwatsinze amatora.

Aya matora yabaye mu Cyumweru gishize nyuma y’uko yakunze kugenda ahura n’imbogamizi zo guhora yigizwa inyuma kubera ibibazo bya hato na hato byagiye bigaragara mu biro bishinzwe gushyira mu bikorwa gahunda y’amatora.

Abasenyeri bo muri Congo barahamagarira ubutegetsi kuzavugisha ukuri no gutangaza ibyavuye mu matora vuba.

Kiliziya Gaturika ya Congo ifite abayoboke ibihumbi bagiye gukurikirana amatora, bamwe bakaba baratangaje ko yabayemo utunenge.

Komisiyo y’igihugu y’amatora ivuga ko itangazwa ry’ibyavuye mu matora ryari riteganyijwe kuwa 06 Mutarama rishobora kwegezwa inyuma. Perezida w’iyi komisiyo, Corneille Nang’a akaba yaratangaje ko ibigo bishinzwe kwegeranya amajwi bigitegereje azava mu biro by’itora 80%.

Iyi nkuru dukesha BBC irakomeza ivuga ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi banenga utunenge twagaragaye muri ayo matora yo gushakisha uzasimbura Perezida Joseph Kabila umaze imyaka 17 ku butegetsi.

Inama y’abepisikopi bo muri Congo ntiyatangaje uwo itekereza watsinze amatora, gusa yagiye yiyama iyongezwa rya manda y’ubutegetsi bwa Perezida Kabila.

Perezida Kabila yagombaga kurekura ubutegetsi muri 2016 nk’uko byateganywaga n’itegeko nshinga, birangira manda ye yiyongereyeho indi myaka ibiri ibintu bitishimiwe na gat n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Abasenyeri baramaganira kure iyongezwa rya manda ya Kabila
Twitter
WhatsApp
FbMessenger