AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

DRC: Internet yasubujweho nyuma y’iminsi 20 idakoreshwa

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, hongeye gusubizwaho uburenganzira bwo gukoresha internet nyuma y’iminsi igera kuri 20 ihagaritswe kugira ngo habanze gutegurwa neza no gutangaza imyanzuro simusiga y’ibyavuye mu matora.

Gukoresha Internet muri Congo, byahagaritswe kuva taliki 31 Ukuboza 2018, ubwo muri iki gihugu hari hatangiye umuhango wo gutora umukandida uzasimbura Perezida Joseph Kabila wari uyoboye iki gihugu.

Umujyanama wa Perezida Joseph Kabila witwa Barnabe Kikaya bin Karubi, yasabye ko mu rwego rwo kwirinda imvururu mu matora y’umukuru w’igihugu, hagomba guhagarikwa uburyo bwo gukoresha imbugankoranyambaga no kohererezanya ubutumwa bugufi kugira iki gikorwa kizakorwe mu mutekano usesuye.

Yakomeje avuga ko mu gihe iyi gahunda yaba ishyizwe mu bikorwa ibintu byazarushaho kugenda neza, Kikaya yari yasabye ko ikoreshwa rya Internet ryaba rihagaritswe kugeza nyuma yo gutangaza imyanzuro y’ibyavuye mu matora yagombaga gushyirwa hanze ku italiki ya 6 Mutarama 2019.

Ibi byajemo kirogoya kuko ubwo hatangazwaga ibyavuye mu matora byemezaga ko uwatsinze ari Felex Tshisekedi, bitavuzweho rumwe n’umukandida Martin Fayulu bari bahanganye avuga ko yibwe amajwi ye kuko ariwe wari watowe n’abantu benshi.

Martin Fayulu niwe watangajwe ko yagize amajwi ya kabiri nyuma ya Tshisekedi.

Ibi byatumye umunsi wari warateganyijwe wo kongera gusubizaho Internet wigizwa inyuma, kugira habanze higwe ku kibazo kiri hagati y’abakandida bombi hashakishwa igisubizo kizava mu rukiko hemezwa uwatsindiye umwanya w’umukuru w’Igihugu.

Intenet yongeye gusubizwaho kuri iki Cyumweru taliki ya 20 Mutarama 2019, nyuma y’uko urukiko rwemeje bidasubirwa ko Felex Tshisekedi ariwe watsindiye umwanya wo kuyobora Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku ruhande rw’abatuye iki gihugu bishimiye isubizwaho rya Internet, nyuma y’uko ibikorwa bya benshi byari bimaze gusubira hasi mu buryo budasanzwe.

AbanyeCongo bongeye kwemererwa gukoresha internet
Twitter
WhatsApp
FbMessenger