AmakuruAmakuru ashushye

DRC : Indege itwara ibikoresho bya Perezida yakoze impanuka

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo  haravugwa inkuru y’impanuka y’indege yari itwaye ibikoreshoby’umukuru w’igihugu yari amaze akoresha mu ruzinduko rw’akazi yagiriye mu burasirazuba bwa Congo.

Ibisigazwa by’iyi ndege y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokaras ya Congo itwara ibikoresho bya Perezida yabonetse yakoze impanuka mu Ntara ya Maniema.

Iyi ndege yahagurutse i Goma ahagana saa munani z’igicamunsi cyo ku wa Kane igiye i Kinshasa irimo abantu umunani. Nyuma y’iminota 59 ihagurutse, yatakaje itumanaho n’abashinzwe gukurikirana indege ku kibuga cy’indege, uburirwa urengero.

Amakuru atandukanye ava mu biro by’umukuru w’igihugu avuga ko hari abantu batandukanye bari bari muri iyo ndege bapfuye barimo n’umushoferi watwaraga Tshisekedi.

Umujyanama wa Félix Tshisekedi , Vidiye Tshimanga yabwiye Jeune Afrique ko indege yagaragaye mu gace ka Punia gaherereye muri Maniema yakoze impanuka.

Iyi ndege yakoze impanuka yahanutse ubwo yari isubije i Kinshasa ibikoresho byifashishijwe mu ruzinduko Tshisekedi amaze iminsi akorera mu burasirazuba bw’igihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger