AmakuruPolitiki

DRC: Imyigaragambyo nticogora n’ubwo amasaha y’amatora ari kwegereza

Mu gihe habura amasaha make ngo Amatora atangire gukorwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Abaturage bakomeje kuzura imihanda bigaragambya kubera uduce tumwe na tumwe tutemrewe gutora ku munsi w’Ejo.

Ibi biterwa n’uko batumva neza uburyo amatora amwe yaba muri uku kwezi andi akazaba muri Werurwe umwaka utaha kandi bose bagamije gutora umuyobozi umwe ndetse ugomba no guhabwa inshingano mbere y’italiki Amatora ya kabiri yashyiriweho.

Kwimurwa kwa Matota mu duce tumwe nti bivugwaho rumwe na benshi kuko bikekwa kuba ari uburyo bwihariye bwakoreshejwe kugira Abakandida batavuga rumwe na Leta bazabone amajwi make n’ubwo byatangajwe ko ari uko utwo duce tutarimo umutekano wizewe.

Abari mu myiyerekano mu Burasirazuba bwa Republika Iharanira Demokarasi ya Congo, bafunze imihanda mu mijyi ya Goma, Butembo na Beni, bababajwe n’uko amatora yasubitswe.

Martin Fayulu, umwe mu bakomeye batavuga rumwe na Leta, yatangaje ko aya matora ashobora gukurura imvururu zikomeye.

Nk’uko BBC ibitangaza, ngo kwimura amatora mu bice bimwe akazakorwa mu kwa Gatatu, ari ibintu byagizwe nkana kugira bagabanye abamushyigikiye.

Perezida Joseph Kabila yagombaga kuva ku butegetsi mu 2016, yongererwa imyaka ibiri kugira ngo abanze ategure amatora y’uzamusimbura, bamwe mu batavuga rumwe na we bakaba bakomeje kuyasesenguramo agakino, hagamijwe gukomeza kuyigiza inyuma.

Ku wa 23 Ukuboza 2018, amatora yasubitswe bitewe n’inkongi y’umuriro yafashe ku bubiko bwa Komisiyo yigenga ishinzwe amatora (CENI), zimwe mu mashini zagombaga gukoreshwa mu matora n’ibindi byari kwifashishwa birashya birakongoka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger