AmakuruPolitiki

DRC: Imirwano ikarishye ya M23 na FARDC ikomeje gutuma Abanyarutshuru bahungira muri Nyiragongo

Abaturage ba Teritwari ya Rutshuru bakomeje guhungira muri Teritwari ya Nyiragongo bahana imbibi bahunga imirwano ikomeye ihanganishije abarwanyi ba M23 n’ingabo za leta FARDC.

Radio Okapi y’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko aba baturage batangiye guhunga mu cyumweru gishize, aho M23 yatangije ibitero simusiga byo kwigarurira umujyi wa Rutshuru unabarizwamo ibiro by’iyi teritwari.

Umwe muri aba baturage wahunze, yabwiye Radiyo Okapi ko bacumbikiwe mu nsengero n’amashuri muri Teritwari ya Nyiragongo, cyane cyane muri Gurupoma za Kiheru na Munigi , hafi y’umujyi wa Goma.

Cyakora uyu muturage avuga ko uko umunsi ugenda , bakomeza kwiyongera mu bwinshi, mu gihe Leta yo ntacyo irimo gukora ngo bitabweho.

Umunyamabanga wa Sosiyete sivili muri Teritwari ya Nyiragongo Thierry Gasisiro nawe yemeza ko izi mpunzi zibayeho mu buzima bubi, ndetse bamwe bashobora gutangira kwicwa n’inzara mu gihe Leta ntacyo yaba ikoze.

Yagize ati: “ Ntabyo kurya bafite, nta mazi meza n’imiti.Baragaragara nk’abatereranwe , ibintu bibi cyane ku bagore batwite , abana n’abageze mu za bukuru utibagiwe ababana n’ubumuga”

Thierry Gasisira akomeza atabaza Leta, Imiryango itegamiye kuri Leta n’undi wese ufite umutima wo gufasha kugoboka izi mpunzi zirimo guhunga intambara ziri mu gihugu cyabo.

Kugeza ubu imirwano ikomeye ihuje M23 na FARDC iri kubera mu bice bya Ntamugenga na Rumangabo. Ikaba yongeye kubura nyuma y’iminsi 4 bisa nabo impande zombi ziri mu karuhuko.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger