AmakuruPolitiki

DRC: Ifoto y’umunsi: Gen Makenga wa M23 yasuwe n’umuyobozi wa Teritwari ya Rutshuru

Ku mbugankoranyambaga hagaragaye ifoto ikomeje kuvugisha benshi ya Gen Sultan Makenga uyobora igisirikare cy’umutwe wa M23 yakiriye Gilbert Kankonde wahoze ayobora Teritwari ya Rutshuru.

Umutwe wa M23, ukomeje kwigaruriramo uduce twinshi mu mirwano iwuhanganishije n’ingabo za Rwpubulika iharabura Demokarasi ya Congo (FARDC).

Ikinyamakuru Goma24 dukesha inkuru kuri iyi foto, cyangaje bwa mbere aya makuru cyirinze kuvuga icyo aba bayobozi bombi baganiriyeho,gusa cyasobanuye ko ba bombi bahuriye i Bunagana.

N’ubwo nta byinshi byatangejwe, byemejwe ko uyu muyobozi wahoze ayobora Rutshuru mbere y’ibihe bidasanzwe byashyizweho na Tshisekedi (Etat de Siège) yaje gusura ibice biri mu maboko ya M23 agamije guhinyuza , no kureba ubuzima abaturage bari mu duce dufitwe n’uyu mutwe babayemo.

Gen Sultan Makenga ntakunze kugaragara kenshi mu mafoto, dore ko kuva M23 yafata umujyi wa Bunagana yigaragaje rimwe, aho yari kumwe n’umuvugizi w’uyu mutwe, Majoro Willy Ngoma, nyuma y’ibihuha byari bimaze igihe bimubika ko yapfuye.

M23 kuva kuwa 13 Kamena 2022, igenzura Bunagana n’ibindi bice bya Teritwari ya Rushuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger