AmakuruPolitiki

DRC: Hunamiwe abasirikare ba MONUSCO baguye mu myigaragambyo hanafatwa ingamba zikakaye

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mujyi wa Goma, habereye umuhango wo kunamira abasirikare bane ba MONUSCO baherutse kugwa mu myigaragambyo yo kwamagana ingabo ziri muri ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 01 Kanama 2022, witabiriwe na Bintou Keita, Intuma Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye.

Mu ijambo yahavugiye, yagize ati “Mu izina rya MONUSCO no mu ry’Umuryango w’Abibumbye muri rusange, mpaye icyubahiro abasirikare bane baguye mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Yakomeje agira ati “Nifatanyije kandi n’imiryango yose y’ababuriye ababo mu myigaragambyo ndetse n’Abanye-Congo bose n’Umuryango w’Abibumbye.”

Uyu muhango kandi wanitabiriwe n’umuyobozi w’agashami gashinzwe amahoro mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, Jean-Pierre Lacroix.

Aba basirikare ba MONUSCO baburiye ubuzima mu myigaragambyo yabaye mu cyumweru gishize mu bice bitandukanye muri Kivu ya Ruguru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Iyi myigaragambyo yafashe indi sura mu cyumweru gishize, aho Abanye-Congo bayitabiriye, bagiye birara mu birindiro bya MONUSCO bakabyinjira ubundi bagasahura ibikoresho basangagamo.

Ni ibikorwa byamaganywe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Manuel de Oliveira Guterres wavuze ko bishobora kuzafatwa nk’ibyaha by’intambara kandi ko ababigiyemo bose bagomba kugezwa imbere y’ubutabera.

Uku kunamira aba basirikare ba MONUSCO, ubaye nyuma y’amasaha macye, abasirikare ba MONUSCO bari bavuye mu kiruhuko barasiye abaturage ku mupaka uhuza DRC na Uganda, bakicamo babiri bagakomeretsa abagera muri 15.

Iki gikorwa na cyo cyamaganywe n’abatandukanye barimo António Guterres ubwe ndetse na Perezida Evariste Ndayishimiye uyobora u Burundi akaba anayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba

Twitter
WhatsApp
FbMessenger