AmakuruAmakuru ashushye

DRC: Gusana abagore bimuhesheje igihembo gikomeye ku Isi

Kuri uyu wa Gatanu i Oslo muri Norvège, Dr Denis Mukwege umunye-Congo yahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, kubera ibikorwa bye by’ubutabazi akora byo gusana abagore bafashwe ku ngufu mu ntambara n’ahandi muri Congo.

Dr Mukwege asanzwe ari inzobere mu kuvura indwara z’abagore, azwi cyane kubera imbaraga yashyize mu kwita ku bagore bafashwe ku ngufu.

Berit Reiss-Andersen wari ukuriye akanama katoranyije abahawe iki gihembo yabitangaje yagize ati “Denis Mukwege ni umuntu mu buzima bwe witangiye kwita ku bahohotewe. Nadia Murad we ni umuhamya w’ihohoterwa yakorewe n’iryakorewe abandi. Buri wese mu buryo bwe yaharaniye gushyira ahabona ibikorwa byo gufata ku ngufu mu ntambara kugira ngo ababigiramo uruhare babiryozwe.”

Dr Denis Mukwege  w’imyaka 63 yamaze imyaka isaga 20 avura abagore bahuye n’ibibazo byo gufatwa  kungufu mu ntambara zo muri Repubulika iharanira  Demokarasi ya Congo igihugu cyugarijwe n’intambara n’ibibazo by’umutekano muke.

We na bagenzi be bakorana mu bitaro yashinje bya Panzi Hospital i Bukavu bivugwa ko bamaze kuvura abagera ku 30 000 bahohotewe, ku buryo bamaze kugira ubunararibonye mu kuvura ibikomere ku myanya ndangagitsina, biba byatewe no gufatwa ku ngufu.

Dr Mukwege avuga ko mu mwaka wa 1999 aribwo yazaniwe umurwayi wa mbere wari wafashwe ku ngufu, we yari ababaje cyane kuko nyuma yo kumusambanya ku ngufu yarashwe mu gitsina no mu matako.

Yagiye atsindira ibihembo bitandukanye nka Sakharov Prize mu 2014 United Nations Prize in the Field of Human Rights mu 2008 , Right Livelihood Award , Olof Palme Prize ,King Baudouin African Development Prize ,Freedom from Want Award na Nobel Peace Prize mu 2018.

Gusa si wenyine wahawe ikigihembo kuko uyu mwaka cyahawe abantu babiri, Usibye uyu mu digiteri iki gihembo cyanahawe Nadia Murad wari waragizwe umucakara w’ubusambanyi na Islamic State ariko ubu aho atorokeye yabaye impirimbanyi yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, asaba isi ko hahagarikwa burundu icuruzwa ry’abantu, asaba Isi kurwanya gufata ku ngufu bikoreshwa nk’intwaro y’intambara

Dr Mukwege yanashinze ibitaro bifasha abagore bahuye n’ibibazao byo gufatwa ku ngufu
Twitter
WhatsApp
FbMessenger