AmakuruPolitiki

DRC: Abigaragambya bashatse kongera kwinjira mu kigo cya MONUSCO amasasu araturagurika karahava

Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Nyakanga 2022, mu kigo cya Gisirikare cya Beni humvikanye urufaya rw’amasasu mu kigo cya MONUSCO, ubwo abaturage barubiye bagerageza kwinjira mu nkambi z’abasirikare.

Bivugwa ko aya masasu yavugiye mu duce twa Madiba na Boikene turi mu majyaruguru y’umujyi wa Beni , ahari ikivunge cy’abigaragambya bageragezaga kwinjira mu kigo cy’ingabo za UN.

Polisi ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na bamwe mu basirikare ba FARDC bahise boherezwa muri aka gace bahabwa nshingano zo kurinda ko abaturage bariye karungu bashobora kwinjira mu kigo cya MONUSCO nk’uko byagenze i Goma.

Ubwo aya masasu yumvikanaga abigaragambya ngo bahise batangira gukwirwa imishwaro, ari nabwo hahise hagera imodoka 2 z’ingabo z’igihugu FARDC zije kureba ibibaye.

Imyigaragambyo yamagana Ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye MONUSCO muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yangangiye kuwa Mbere mu mujyi wa Goma,ikoereza i Butembo kuwa Kabiri . Kuri ubu iyi myigaragambyo ikomereje i Beni ,Nyamilima, na Sake ho muri Kivu y’Amajyaruguru. Iyi myigaragambyo kandi yanabaye muri teritwari ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo .

Ababarirwa muri 15 nibo baheruka gutangazwa na Leta ya Kishasa ko baguye muri iyi myigaragambyo. Muri aba hakaba harimo umusirikare umwe wa MONUSCO n’abapolisi bayo 2.

Actualite.cd yanditse ko amakuru ataremezwa na Leta ya Kinshasa avuga ko muri Uvira, hari abantu bane bishwe n’umuriro w’amashanyarazi ubwo bari mu myigaragambyo.

Abigaragambya basaba ko MONUSCO basanga yaratsinzwe ibavira ku butaka bw’igihugu, kuko ngo yananiwe kurinda umutekano wabo no kubarinda ubugizi bwa nabi bakorerwa n’imitwe yitwara girikare.

Ubutumwa bwa MONUSCO bwatangijwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu mwaka 1999, icyo gihe bwitwaga MONUC. Mu mwaka 2010 nibwo ubu butumwa bwahindutse MONUSCO, bunongerwa umubare w’ababugize aho bageze ku 14.000 binabuha kuza ku mwanya w’ubutumwa bunini bwa UN ku Isi,aho ku mwaka umwe gusa kuva icyo gihe butangwaho ingengo y’imari y’agera kuri miliyari y’amadorari ya Amerika.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger