AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

DRC: 700 bamaze kugwa mu bwicanyi hagati y’ubwoko bw’aba Lendu n’aba Hema

Ishyirahamwe ry’umuryango mpuzamahanga ONU ritangaza ko abantu bagera kuri 700 aribo bamaze gusiga ubuzima mu mirwano ikomeje gukaza umurego hagati y’ubwoko bw’aba Lendu n’aba Hema bo muri Ituri muri Kivu ya ruguru muri Republika ya Demokrasi ya Congo.

Mu cYegeranyo, ONU ivuga ko ubwo bwicanyi bushobora no gufatwa ku rugero rw’icyaha cyo guhonyanga ubuzima bw’ikiremwa muntu (crime contre l’humanite).

Abashinzwe gukora ubushakashatsi muri ONU bemeje  ibyabaye mu ntara ya Ituri hagati y’ukwezi kwa nyuma kw’umwaka wa 2017 n’ukwezi kw’icyenda muri 2019.

Bavuga ko basanze abantu batari munsi ya 700 barishwe, abandi bensh nabo barakomereka ku buryo bukomeye hatirengagijwe n’abagiye bakorerwa ihohoterwa bafatwa ku ngufu.

Ibitero byagabwebigaragara ko byateguwe kandi byitondewe mu buryo bwose bushoboka, bikorerwa icya rimwe, byaranzwe n’ubunyamaswa, aho abenshi mu batewe batemaguwe ibihimba by’imibiri, abandi nabo bagacagagurwa ingingo z’umubiri.

Hagati aho ibikorwa remezo birimo amavuriro ,amashuri n’ibindi hiyongeyeho n’amazu y’abaturage ubwabo byarasenywe ndetse hari n’ibyagiye bitwikwa.

Ku bw’icyo cyegeranyo, ahanini ubwo bubisha bwakozwe n’abo mu bwoko bw’ aba Lendu, mu ntumbero yo gutuza aba Hema kugirango batazongera kugaruka mu Karere kabo.

Aba Hema n’aba Lendu bamaze kurwana incuro nyinshi bapfa imirima n’ubundi butunzi guhera mu myaka makumyabiri ishize.

Ababarurwa mu bihumbi bahungiye muri Uganda kubera izo ntambara.

Icyegeranyo cya ONU gisaba abategetsi ba Congo gushakira umuti ubwo butunzi bukomeje kwatsa umuriro hagati y’ubu bwoko bwombi.

Ingabo za ONU zahamagariwe kwegera hafi y’Intara ya Ituri

Buyisaba kandi gufasha abahunze kugaruka mu gihugu, kandi igakora iperereza kuri ubwo bwicanyi ababukoze bagakurikiranwa mu byemewe n’amategeko.

Icyo cyegeranyo kandi gisaba ingabo za ONU ziri muri icyo gihugu kwegera intara ya Ituri kugira ubwo bwicanyi budakomeza kwiyongera.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger