AmakuruImyidagaduro

Drake yashyizeho agahigo gakomeye akesha Album ye “Scorpion”

Umuraperi ukomoka muri Canada, Aubrey Drake Graham  uzwi cyane nka Drake  yashyizeho agahigo gakomeye kubandi bahanzi bakora umuzigo (Album) zikunzwe cyane ku Isi , uyu muraperi album ye nshya yise “Scorpion” imaze kumvwa n’abantu barenga miliyali 1 mu cyumweri kimwe  gusa imaze ishyizwe hanze.

Urubuga rwo kuri murandasi Billboard  rutangaza ko iyi Album ya Drake imaze kumvwa n’abantu benshi birenze izindi Album zose zabayeho, iyi album “Scorpion” iciye aka gahigo ikuyeho album ya Post Malone yari imaze kumvwa n’abantu miliyoni 700 , iyi album yari yariyise  “Beerbongs & Bentleys”.

Uyu muraperi w’imyaka 31 nyuma y’ibi  yahise anagurisha kopi ziyi Album  zirenga 732,000 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika honyine. Drake akunze guhirwa cyane na Album ze akora cyane ko iyo aherutse gukora yasohotse mbere umwaka ushize yari yise “More Life” nayo yazamutse cyane muri Album zumwishwe cyane dore ko mu cymweru cya mbere nayo yari imaze kumvwa n’abantu Miliyoni 600.

Iyi Album “Scorpion” yumvishwe cyane biciye ku mbunga zo kuri Murandasi z’umvirwaho ndetse zikanagurishirizwaho umuziki nka Spotify, Apple Music na Amazon Music , izi mbuga zikaba zinemeza ko iyi Album igisohoka yahise yumvwa n’abantu Miliyoni 300 mu masaha 24 gusa.

Drake ukiri mu bitaramo byo kumurika iyi Album ye
Drake abicishije kuri Instagram yishimiye aka gahigo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger