AmakuruAmakuru ashushyeUbuzima

Dr Nsanzimana Sabin wayoboraga RBC yahagaritswe

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe ryatangaje ko uwari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC , Dr Nsanzimana Sabin yahagaritswe by’agateganyo ku mwanya  yari ariho.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente rivuga ko icyo cyemezo cyashingiwe ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 112, iha ububasha Perezida wa Repubulika bwo gushyiraho no kuvanaho abayobozi b’ibigo bya Leta ndetse n’ibishamikiye kuri Leta bifite ubuzima gatozi.

Iri tangazo rikomeza rigira riti “None ku wa 07 Ukuboza 2021, Dr Nsanzimana Sabin yabaye ahagaritswe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinwe Ubuzima (RBC) kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.”

Gusa ntabwo hagaragazwa  neza ibyo Dr Nsanzimana agomba kubazwa. Twabibutsa ko Muri Nyakanga 2019 nibwo Dr Sabin Nsanzimana yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RBC asimbuye Dr Conco Jeanine.

Mbere yaho yari umuyobozi muri RBC ukuriye ishami rishinzwe kurwanya Sida. Afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’ibyorezo (Epidemiology) yavanye muri Basel Institute of Clinical Epidemiology and Biostatistics mu Busuwisi.

Dr. Nsanzimana afite ubunararibonye mu bijyanye na porogaramu zo kurwanya Sida, gukora igenamigambi muri iyo ngeri n’ubushakashatsi ku bufasha bukwiriye guhabwa abantu babana n’iyi virusi.

Yari asanzwe afatanya umurimo we no kwigisha muri University of Global Health Equity (UGHE) no muri Kaminuza y’u Rwanda.

Dr Nsanzimana Sabin yahagaritswe by’agateganyo ku mwanya w’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger