AmakuruAmakuru ashushye

Dr Kayumba Christopher yabwiye urukiko ko hari abihishe inyuma yo gufungwa kwe

Dr Christopher Kayumba wari umwalimu wa kaminuza wabaye umunyapolitiki ufunze aregwa gufata abagore ku ngufu, yavuze ko yari yaburiwe ko natitandukanya n’ishyaka yashinze ’azafungwa agahera mu munyururu’.

Kuwa kane Kayumba yajuririye umwanzuro wo kumufunga iminsi 30 by’agateganyo wafashwe n’urukiko rw’ibanze i Kigali tariki 05 z’ukwezi gushize kwa 10.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Kayumba atagaragaza ko hari ingingo z’amategeko zitubahirijwe mu cyemezo cyamufunze by’agateganyo.

We ajurira yavuze ko ibyo aregwa “byavuzwe mu binyamakuru bikorera leta” hashize iminsi ibiri ashinze ishyaka Rwandese Platform for Democracy ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Kayumba yavuze ko amaze gushinga iryo shyaka yahamagawe n’abantu atavuze amazina bamusaba guhamagaza abanyamakuru agatangaza ko arivuyemo.

Yavuze ko abo bamuteguje ko natabikora azafungwa agahera mu munyururu. Yavuze ko gufungwa kwe atabitandukanya “n’icyifuzo cy’abanyabubasha” atubahirije.

Abagore babiri; uwari umukozi we amurega ko yamufashe ku ngufu mu 2012, naho Fiona Muthoni Ntarindwa wari umunyeshuri we mu ishuri ry’itangazamakuru rya kaminuza y’u Rwanda akamurega ko yashatse kumufata ku ngufu akamucika.

Kayumba yavuze ko urukiko rwanzuye kumufanga by’agateganyo rwirengagije ibimenyetso byo guhuzagurika no kwivuguruza kw’abamushinja.

Seif Bosco Ntirenganya umwunganira mu mategeko yavuze ko nta kimenyetso na kimwe cy’abahanga cyangwa icy’abaganga biri muri iki kirego kandi ari kimwe mu byibanze bigomba kugaragazwa mu kirego nk’iki.

Ubushinjacyaha mu ijambo rigufiya, bwasabye ko icyemezo cy’urukiko rw’ibanze kigumishwaho kuko Kayumba atagaragaza niba hari ingingo z’amategeko zitubahirijwe mu ifungwa rye kuko ari zo zishingirwaho mu bujurire.

Umucamanza yavuze ko azatangaza umwanzuro w’urukiko ku bujurire bwa Kayumba tariki 10 z’uku kwezi kwa 11.

BBC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger