Amakuru ashushyeInkuru z'amahanga

DR Congo: Abaturage batwikiye ingabo za MONUSCO baziha amasaha 48 ngo zitahe

Abaturage bo mu gace ka Beni mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo baramukiye mu myigaragambyo bamagana ingabo za ONU  zibungabunga amahoro muri aka gace ko badashoboye kubarinda ubwicanyi bari gukorerwa n’inyeshyamba za ADF bityo ko zikwiye kuhava bitarenze amasaha 48.

Babanje gutwika ibiro bya komine ya Beni muri iki gitondo bakomereza ku biro by’ingabo za MONUSCO biri ahitwa Boikene muri Beni naho barahatwika nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Aba baturage basaba ko izi ngabo za MONUSCO ziva mu gihugu cyabo mu gihe kitarenze amasaha 42 kuko ntacyo zibamariye.

Hari amakuru avuga ko abantu babiri bamaze kugwa muri iyi myigaragambyo, nta mibare y’ubutegetsi iratangazwa ku biri kubera Beni.

Abantu bagera kuri 75 bamaze kwicwa kuva tariki 05 z’uku kwezi mu gace ka Beni nk’uko bitangazwa n’umuryango utegamiye kuri leta Groupe d’Etude du Congo (GEC) na Human Right Watch hamwe.

Iyi mibare irimo imibiri y’abantu batandatu babonye ejo ku cyumweru mu mujyi wa Beni bivugwa ko nabo bishwe na ADF, bikekwa ko ari nabo babaye imbarutso y’iyi myigaragambyo.

Tariki 30 Ukwakira uyu mwaka,  ingabo za leta ya DR Congo zatangije imirwano yo kurandura umutwe wa ADF muri aka gace ka Beni, izi nyeshyamba mu kwihimura ziraye mu baturage zirabica.

Intumwa yungirije y’umunyamabanga mukuru wa ONU ishinzwe ibikorwa byo kurengera abantu François Grignon avuga ko ‘ingabo za DR Congo zitigeze zishyira MONUSCO mu bikorwa byo kurwanya ADF”.

Grignon avuga ko ingabo za MONUSCO zifasha gusa mu gutabara aho bikenewe ariko zidafatanyije n’iza leta mu bikorwa byo kurwanya ADF kuko zitabitumiwemo.

Abigaragambya i Beni barashinja MONUSCO na leta ubufatanyacyaha mu bwicanyi bari gukorerwa n’inyeshyamba za ADF nk’uko byumvikana mu majwi yahanahanywe ku mbuga nkoranyambaga.

Ingabo za MONUSCO zimaze imyaka 15 zikorera mu burasirazuba bwa DR Congo, agace kavugwamo imitwe y’inyeshyamba inyuranye irwanya ubutegetsi muri aka karere, agace kandi gacukurwamo amabuye y’agaciro menshi.

Repubulika iharanira demokarasi ya congo ni igihugu gikungahaye ku mabuye y’agaciro ariko usanga kirangwa n’umutekano muke ndetse abaturage barakennye n’ubwo iki gihugu gikungahaye ku mutungo kamere.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger