AmakuruAmakuru ashushye

Dr Byamungu wari umuyobozi muri BRD n’umuryango we baguye mu mpanuka

Inkuru y’akababaro yagiye ahagaragara mu gitondo cy’uyu wa 31 Ukuboza, ivuga ko Dr Byamungu Livingstone wari umuyobozi ushizwe ishoramari muri Banki y’igihugu itsura amajyambere BRD, yaguye mu mpanuka y’imodoka ari kumwe na bane mu bagize umuryango we.

Televiziyo ya NBS yo muri Uganda yatangaje aya makuru, yavuze ko Dr Byangombwa na bane bari kumwe bapfiriye mu mpanuka yabereye ahitwa Lwengo muri Uganda, ku muhanda munini uva Masaka ujya i Mbarara.

Mu bari kumwe na Dr Byamungu harimo abana be babiri, umugore we ndetse n’undi mu bagize umuryango wabo. Impanuka ikiba Byamungu n’abana be babiri b’abahungu bahise bitaba Imana, umugore we ahakomerekera bikabije. Nyuma na we yaje gushiramo umwuka nk’uko amakuru abivuga.

Aya makuru kandi yanemejwe na Kim Kamasa ukora muri Ambassade y’u Rwanda muri Kenya, wavuze ko umugore wa Byamungu wapfuye yari mubyara we, akaba yakoze impanuka ubwo bari bagiye mu bukwe.

Ati” Mubyara wanjye, umugabo we, abana 4 n’umuvandimwe bari mu modoka muri Uganda bajya mu bukwe. Imodoka barimo yakoze impanuka ikomeye, harokotse gusa abantu babiri….”

Uretse kuba Dr Byamungu Livingstone yakoraga muri Banki ya BRD, yanakoze muri PSF(Urugaga nyarwanda rw’abikorera PSF.

Dr Byamungu Livingstone wamaze kutuvamo.
Aba bana babiri b’abahungu ba Dr Byamungu bapfiriye muri iriya mpanuka.
Dorcus, Madamu wa Dr Byamungu na we yaguye mu mpanuka.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger