AmakuruPolitiki

Dr Besigye yakubise incuro Bobi Wine na Perezida Museveni mu itora ry’uwayobora Uganda

Dr Kizza Besigye uyobora ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda FDC yahigitse Robert Kyagulanyi na Perezida Yoweri Museveni mu itora rw’uwayobora Uganda mu gihe amatora y’umukuru w’igihugu yaba abaye muri iki gihe.

Ni itora ryateguwe n’ikinyamakuru ChimpReports, kimwe mu binyamakuru bikomeye cyane muri Uganda no mu karere ka Afurika y’iburasirazuba. Iki kinyamakuru cyashakaga kureba uwaba Perezida wa Uganda hagati ya Perezida Museveni, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, Dr Kizza Besigye na Maj Gen Mugisha Muntu.

Ibyavuye muri aya matora byatangajwe kuri uyu wa gatandatu byasize Dr Besigye ari we uri imbere n’amajwi 32%, Bobi Wine yafashe umwanya wa kabiri n’amajwi 29%, Perezida Museveni afata uwa gatatu na 27% mu gihe Maj Gen Mugisha Muntu yagize amajwi 12%.

Ni itora ryagizwemo uruhare n’abagera kuri 5,838.

N’ubwo Dr Besigye yaje imbere muri iri tora, amajwi yabonye ntabwo amwemerera kuyobora Uganda kuko itegeko nshinga ryaho rivuga ko uwemerewe kuyobora igihugu ari uwatsinze amatora ku kigero cya 51%.

Ku ruhande rwa Maj. Mugisha Muntu watangaje ko agiye kwishyira hamwe na Bobi Wine, itora rigaragaza ko amajwi babonye na bo atabemerera gufata intebe y’umukuru w’igihugu kuko igiteranyo cy’amajwi 41% bafite atageze kuri 51%.

uhereye ibumoso, Maj. Mugisha Muntu, Perezida Yoweri Museveni, Bobi Wine na Dr Kizza Besigye.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger