Amakuru ashushye

Dore urutonde rw’agateganyo ku bakobwa bari guhatanira kuba Miss Rwanda 2018

Kuri uyu wa mbere amatora yo gushaka abakobwa bazajya mu cyiciro gikurikira muri Miss Rwsanda 2018 yatangiye aho mu masaha make itora rimaze ritagiye ubu abakobwa bose bari kugenda barushanwa bitewe n’uko bari gutorwa.

Ubwo twari turi gutegura iyi nkuru, Mushambakazi Jordan wiyamamarije mu ntara y’Amajyepfo ari naho yaboneye itike yo kwitabira Miss Rwanda 2018 niwe wari uyuboye abandi bose n’amajwi 1714 kurutonde rw’agateganyo aho Umutoniwase Anastasie ariwe uri inyuma y’abandi bose n’amajwi 7. Uyu mukobwa uri guhiga abandi ararusha umukurikira amajwi hafi 1 500.

Uyu mukobwa niwe uri kuza imbere

Ubu aho aya marushanwa ageze , abantu bakomeje gutora abakobwa baha amahirwe kandi babona babikwiye koko ko baba  Nyampinga w’ u Rwanda. Kubikora ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika “Miss” ugasiga akanya noneho ukandika nimero y’umukobwa ushaka gutora maze ukohereza kuri 7333.

Aya matora azamara iminsi mike cyane kuko ku wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2018 aribwo hazaba amajonjora y’ibanze aho mu bakobwa 35 bahagarariye intara zose z’u Rwanda n’ Umujyi wa Kigali bazatorwamo 25 bazajya mu mwiherero uzatanga Nyampinga w’u Rwanda 2018 mu birori bizabera muri Kigali Convention Center tariki ya 24 Gashyantare 2018.

Dore rero uko urutonde rw’agateganyo rumeze ku munsi wa mbere

Gutora birakomeje dore nimero abakobwa batorerwaho .

INTARA Y’I BURASIRAZUBA:

Umutoni Charlotte yatomboye nimero 24

Munyana Shemsa yatomboye nimero 14

Uwineza Solange yatomboye nimero 12

Umwali Lindah yatomboye nimero 4

Umutoni Fidela yatomboye nimero 35

Bampire Diane yatomboye nimero 27

INTARA Y’AMAJYEPFO:

Ikirezi Mpore Marie Wivine yatomboye nimero 17

Irakoze Vanessa yatomboye nimero 5

Nzakorerimana Gloria yatomboye nimero 15

Mushambakazi Jordan yatomboye nimero 6

Umutoniwase Anastasie yatomboye nimero 31

Dushimimana Lydia yatomboye nimero 23

Umunyana Shanitah yatomboye nimero 1

Umuhire Rebecca yatomboye nimero 28

Uwase Ndahiro Liliane yatomboye nimero 13

Ishimwe Noriella yatomboye nimero 22

Uyu Dushimimana Lydia watomboye nimero 23, ntabwo yari yaje kubera ko arwaye ahubwo iyi nimero bayimutomboreye .

INTARA Y’IBURENGERAZUBA:

Uwimbabazi Alliance yatomboye nimero 25

Iradukunda Liliane yatomboye nimero 7

Neema Nina yatomboye nimero 8

Isimbi Chanelle yatomboye nimero 33

Uwase Fiona yatomboye nimero 29

Gacukuzi Belyse yatomboye nimero 18

INTARA Y’AMAJYARUGURU:

Usanase Shamim Irene yatomboye nimero 10

Ishimwe Belly Stecy yatomboye nimero 19

 Umuhoza Linda yatomboye nimero 20

Ingabire Divine yatomboye nimero 34

Irebe Natacha Ursule yatomboye nimero 21

Umutoniwase Paula yatomboye nimero 26

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger