AmakuruUrukundo

Dore uko wakwigarurira umutima w’umukobwa wakunze utavuze ijambo na rimwe

Hari uburyo wakwigaruriramo umutima w’umukobwa wakunze utabanje kuvuga ijambo na rimwe, n’ubwo bitoroshye na gato ko umusore ugiye kureshya umukobwa akunda, kuko bisaba kumuganiriza byinshi rimwe na rimwe akumva icyo atekereza kugirango abone kumusaba urukundo.

Ariko burya hari n’ubundi buryo bushoboka kandi bworoshye bushobora kugufasha kwigarurira ibitekerezo bye bitabaye ngombwa ko usohora ijambo mu kanwa cyangwa se ukaba wabikora ugamije gusa nk’umwitegereza kugirango ubashe kumubwira ijambo “Ndagukunda” aryakire neza.

Ni muri urwo rwego urubuga rwanyu rwabateguriye tumwe mu tuntu dukunze kugwisha abakobwa benshi mu nyanja y’urukundo bagashiduka bisanzemo urukundo batingingiwe runakunze kuryohera impande zombi haba umukobwa cyangwa umuhungu kuko ruba ruri muri bose bigatuma rushinga imizi amababi yarwo agatohagira.

Kugeza ubu buri musore wese azi neza ko kwigarurira burundu umutima w’umukobwa akunda bishobora kumusaba ubumenyi runaka!, Uyu munsi ntitugiye kuvuga ku byo kumusaba aka “Number” ubwa ya ndirimbo ahubwo tugiye kwibanda ku buryo ushobora kwigaragarizamo uwo wakunze agatwarwa n’agatotsi k’urukundo kuva ku munsi wa mbere mubonana, hanyuma kubimubwira bikazaba nko korosora uwibyukiraga umugani w’umunyarwanda

Niba turi kumwe birashoboka ko utarabona uw’inzozi zawe?!, Ntacyo bitwaye, uyu mwanya ugiye gufata uvoma ubu bumenyi bworoheje gushyira mu bikorwa ugomba kukubera imbarutso yo kwegera umwe uhora wibaza uko wakwegera bikagushobera.

Hagarara wemye

Mu gihe ugiye kuganira nawe hagarara wemye niba municaye wicare wemye wumve ko utuje, ibi bizaguha akanyamugabo ndetse bigufashe gutekereza neza kuri buri jambo umubwira bityo abashe kukwakira nk’umuntu wemye koko kandi udahuzagurika.

Mwenyura

Wari waganiraho n’uwo ukunda ngo witegereze uburyo iyo ugize icyo uvuga akamwenyamwenyamo biba byiza?!, Nawe gerageza uburyo bwose umwenyuramo gacye igihe muganira bituma akubona nk’umuntu wita ku magambo ye n’ibyiyumviro bye bikaba akarusho k’uko akubona nk’umuntu urangwa n’ubwuzu, akanyamuneza mbese akagufata nk’umunyamahoro.

Nuko rero buri gihe ugendana n’uwo uri kureshya, ibuka gukora iki…“Mwenyuraâ€, Siwowe wenyine ukeneye kumubona muri ubwo buryo gusa.

Teretesha “AMASO”

Niba warakinnye ibyabana umukino wo kudahumbya ushobora kuba uwuzi cyangwa uwibutse!

Mu gihe rero uganira n’uwo mwari wihebeye, gerageza buryo ki muhuza amaso igihe umuganiriza kugirango akubonemo akanyabugabo ndetse nawe bigufashe kumenya icyo atekereza kubyo uvuga umunota ku wundi.

Mugihe muhanganye amaso hangana nawe, aha ntituvuze kumukanga cyangwa kumukanurira, ahubwo gerageza uburyo bwose bushoboka mu gihe murebana ntumutange kureba hirya, ntabwo bigaragara neza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger