AmakuruAmakuru ashushyeUburezi

Dore uko imiterere y’Ingengabihe y’ingendo zo gusubira ku mashuri ku biga bacumbikirwa ihagaze

Nyuma y’igihe abanyeshuri bari mu biruhuko bisoza umwaka w’amashuri, hamaze kwemezwa ko guhera ku wa Kane taliki ya 7 Ukwakira 2021, abanyeshuri biga bacumbikirwa baratangira gusubira mu bigo by’amashuri bigaho.

Abanyeshuri nose bazaba bagiye gutangira amasomo y’umwaka w’amashuri wa 2021/2022 uzatangirana n’italliki ya 11 Ukwakira.

Ubuyobozi Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) burasaba ababyeyi kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe, bohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere ku ishuri butarira.

Ababyeyi kandi barasabwa guha abana babo amafaranga y’urugendo azabageza ku ishuri ndetse n’amafaranga azabagarura mu biruhuko bisoza igihembwe cya mbere.

Abashinzwe uburezi mu Turere no mu Mirenge barasabwa gukurikirana igikorwa cyo kwakira abanyeshuri aho abagenzi bategera imodoka no gukurikirana uko bakirwa mu bigo by’amashuri.

Mu rwego rwo kunoza iyi gahunda abanyeshuri ntibafatira imodoka muri Gare rusange ahubwo bazifatira aho bateganyirijwe kandi barasabwa kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu gihe cy’ingendo ndetse n’igihe bamaze kugera ku mashuri.

Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo, abahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo zibajyana ku mashuri bigaho.

Uko gahunda y’ingendo iteganyijwe.

Ku wa Kane, taliki ya 07 Ukwakira 2021, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’ amashuri biri mu Turere dukurikira :

• Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro mu Mujyi wa Kigali
• Muhanga, Nyanza mu N tara y’Amajyepfo
• Musanze mu Ntara y’ Amajyaruguru
• Rusizi mu Ntara y ‘Iburengerazuba
• Gatsibo, Nyagatare mu Mara y’ Iburasirazuba

Ku wa Gatanu, taliki ya 08 Ukwakira 2021, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu Turere dukurikira:

• Huye, Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo
• Gakenke mu Ntara y ‘ Amajyaruguru
• Ngororero, Nyabihu mu Ntara y ‘Iburengerazuba
• Bugesera mu Ntara y’lburasirazuba

Ku wa Gatandatu, taliki ya 09 Ukwakira 2021, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu Turere dukurikira:

• Ruhango, Nyamagabe, Nyaruguru y’Amajyepfo
• Gicumbi, Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru
• Karongi, Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba
• Kirehe mu Ntara y’lburasirazuba

Ku Cyumweru, taliki ya 10 Ukwakira 2021, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amasburi biri mu Turere dukurikira :

• Kumonyi mu Ntara y’Amajyepfo
• Burera mu Ntara y’Amajyaruguru
• Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba
• Rwamagana, Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba

Twitter
WhatsApp
FbMessenger