AmakuruImikino

Dore uko amakipe agomba guhura muri 1/8 cy’igikombe cy’amahoro

Nyuma y’imikino yo kwishyura ya 1/16 cy’igikombe cy’amahoro, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hahise habera tombora y’uko amakipe 16 yageze muri 1/8 azahura, kugira ngo hamenyekane amakipe 8 agomba kuzakina 1/4 cy’irangiza.

Iyi Tombora yasize ikipe ya APR FC itomboye  AS Kigali, mu gihe Rayon Sports igomba kuzahura na Marines FC. Ku rundi ruhande ikipe ya Mukura VS ifite igikombe cy’umwaka ushize izisobanura na Kiyovu Sports, Gicumbi FC ihure n’ikipe ya Espoir FC.

Imikino ya mbere ya 1/8 cy’irangiza izakinwa hagati y’itariki ya 12 n’iya 13 z’uku kwezi.

Uko gahunda ya 1/8 yose iteye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger