AmakuruImikino

Dore ubutumwa Sergio Ramos yoherereje Mohamed Salah nyuma yo kumuvuna

Kapiteni wa Real Madid, Sergio Ramos yoherereje Mohamed Salah ubutumwa, nyuma yo kumuvuna bikarangira uyu munya Misiri adakomeza gukina umukino wa nyuma wa UEFA Champions league, Real Madrid yaraye itsinzemo Liverpool 3-1.

Mu marira menshi, Salah yasohotse mu kibuga ku munota wa 29 w’umukino nyuma yo guhagurwa urutugu na Sergio Ramos ku munota wa 25 w’umukino, biba ngombwa ko asimburwa na Adam Lalana.

Abenshi mu bafana ba Liverpool bashinjije uyu myugariro wa Real Madrid kuvuna Mo Salah ku bushake, mu rwego rwo kwiyorohereza akazi dore ko uyu musore ari we abenshi bari bahanze amaso ku ruhande rw’ikipe y’umutoza Jurgen Klopp.

Mubutumwa Ramos yageneye Salah abinyujije kuri Twitter ye, yamwifurije gukira vuba kugira ngo byibura azakine igikombe cy’isi.

Yagize ati” rimwe na rimwe umupira w’amaguru ukwereka uruhande rwawo rwiza, ubundi ukakwereka urubi. Ibirenze ibyo, turi abakinnyi b’abavandimwe. Uzamererwe neza vuba Salah. Ahazaza haragutegereje.”

Kugeza ubu biracyashidakanywaho n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Misiri niba uyu musore azakina imikino y’igikombe cy’isi iteganyijwe gutangira ku wa 14 Kamena cyangwa atazayikina, gusa amakuru y’ibanze avuga ko uyu musore ashobora kuba yahagutse urutugu.
Abenshi bemeza ko Ramosa yavunanye Salah ubushake.
Salah yasohotse mu kibuga mu marira.
Christiano Ronaldo yafashe iya mbere mu kumwihanganisha.
Sadio Mane yijeje yihanganisha Mo Salah.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger