AmakuruUtuntu Nutundi

Dore uburyo bwiza wateguramo umureti speciale bitakugoye

Ubu nibwo buryo bwiza wategura ikiribwa kiryohera benshi, umureti ubusanzwe abenshi bakunda gufata mu gitondo “Break Fast” mu Cyongereza, ukaba wawutegira ukaryoha kandi utabanje kwigora cyane.

Mu bihugu bitandukanye ku isi bateka umureti mu buryo bitandukanye ikaba ariyo mpamvu bavuga ko urimo amoko arenga 469 bitewe n’umwihariko wa buri bantu nk’uko urubuga www.cooks.com rutangaza.

Iyo ugiye gutegura ‘umureti special’ dore ibikoresho wifashisha:

Amagi
Inyama
Ifiriti
Ibitunguru
Poivron
Inyanya
Sereri
Umunyu
Marigarine cyangwa amavuta
Ipanu cyangwa isafuriya

Twinjire mu gikoni

Fata inyama uzikatemo uduce duto uzitogose nurangiza uzikarange mu mavuta zishye neza. Teka ifiriti bisanzwe mu mavuta ariko ntuzihishe cyane kuko tuza kongera kuyiteka.

Kata puwavuro, ibituguru, n’inyanya. Mena amagi uyakoroge neza kandi ushyiremo numunyu uringaniye.

Iyo umaze gutegura ibyo byose ushyira ipanu cyangwa isafuriya ku ziko. Shyiramo marigarine cyangwa amavuta biringaniye bitewe n’ibyo ugiye guteka uko bingana, namara gushya ushyiremo inyama n’ibitunguru.

Nyuma y’akanya gato shyiramo puwavuro, sereri n’inyanya nibimara gushya ushyiremo ya firiti wabanje guteka. Nyuma y’ibyo sukamo ya magi wakoroze use nupfundikira kugira ngo abyimbe, nyuma y’akanya gato uhindure uruhande rwo hejuru rujye hasi. Komeza uhindure kandi uwukande kugira ngo amagi yaheze hagati azamuke. Nubona bimaze gushya byahwanye uwuterureho utegure ameza.

Umureti uteguye gutya nibwo uryoha ukanabamo intunga mubiri zinyuranye cyane cyane nk’izo usanga mu magi no mu mboga wakoresheje.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

Twitter
WhatsApp
FbMessenger