AmakuruAmakuru ashushye

Dore Radiyo yumvikana ahantu henshi mu Rwanda

Raporo y’Urwego Ngenzuramikorere rw’igihugu (RURA) yashyize hanze urutonde rugaragaza aho amaradiyo atandukanye yumvikanira mu Rwanda hose, ku isonga haraza Radio Rwanda.

Uru rutonde rugaragaza uko amaradiyo aza ku isonga mu gusakaza amajwi ku buso bunini mu Rwanda rwagaragayemo amaradiyo yose akorera mu Rwanda, aho Radio Rwanda isakaza amajwi ku buso bwa 98% iyoboye izindi, igakurikirwa na Radio Maria Rwanda inganya na KT Radio zisakaza amajwi ku buso bwa 80% hakaza na BBC ndetse na Radio10 zisakaza amajwi ku buso bwa 75% kuri BBC na 70% kuri Radio10.

Radio Rwanda: 98%
2. Radio Maria: 80%
3. KT Radio: 80%
4. BBC: 75%
5. Radio 10: 70%
6. Radio Flash FM: 70%
7. Radio Salus: 65%
8. Izumvwa ku buso bwa 60%
- City Radio,
- Contact FM
- Isango star
- K-FM
- Radio Huguka
- Radio one
- Royal FM
- KISS FM
- Authentic radio
- Conseil Protestant radio
- Voice of Africa
- Voice of Hope
- Radio Umucyo
- Voice of America
- RFI Radio
- Hobe Rwanda radio(Fine FM)
- ADEPR radio
- Sana Radio 
9. Top 5 SAI Ltd radio (Energy radio): 30%
10. Community Radio: Isangano, Ishingiro na Radio Izuba: 10-15%

Twitter
WhatsApp
FbMessenger