AmakuruUtuntu Nutundi

Dore ingaruka zo kuryama ku manwa ku kiremwa muntu

Bimaze kugaragara ko kuryama hejuru y’amasaha Icyenda mu ijoro n’iminota 90 mu gihe cy’amanwa bishobora gutera ingaruka mbi ikomeye ku buzima bw’umuntu mukuru kuburyp bishobora kumuviramo indwara yo guhahamuka(Stroke).

Ibi byatangajwe binyujijwe ku rubuga rwa “Neurology” rwandikirwa mu Bushinwa nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe ku bantu 31,750, bari mu kigero cy’imyaka 62 y’amavuko.

Mbere y’uko ubu hushakashatsi bukorwa, hari hagaragaye o abantu bafite ingaruka nke ari abaryama mu nsi y’amasaha umunane ugereranyije n’abaryama igihe kirekire gisatira cyangwa kirenga amasaha icyenda.

Ingaruka zabibasirwa n’uburwayi bukomoka ku kumara igihe kirekire baryamye ku manwa hejuru y’iminota 90,zimaze kwiyongera 25%,ugereranyije n’abaruhuka igihe kitarenze isaha imwe cyanwa abataryamira mu gihe cy’ijoro.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abaryama igihe kirekire n’ijoro n’abaryama igihe kirekire cy’amanwa baba bafite ubushobozi bwo gufatwa n’uburwayi ku kigero cya 85% mu gihe baba bakomeje kubimenyereza umubiri wabo.

Mu butumwa bukubiye muri ubu bushakashatsi bugaragaza ko abantu bakwiye gukoresha igihe neza mu gihe bahisemo kuruhuka baryamye,bakaba bagomba kwirinda kurenza amasaha ashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger