AmakuruUtuntu Nutundi

Dore inama 5 wakurikiza zikagufasha gutwita vuba mu gihe ubikeneye

Mu gihe wafashe icyemezo gihamye cyo gushaka umugabo kando ukaba qifuza kugira umuryango, hari inama nyinshi zitandukanye wakubahiriza zikagufasha gutwita vuba mu gihe ubikeneye bitewe n’iko nawe ukeneye kubaho witwa nyina w’umwana.

Ursetse ibyago bibaho mu buzima, nta muntu wishimira kumara igihe kirekire atabyara kandi abikeneye. Hari abashaka bikababaho bakitabaza ubuvuzi butandukanye, ariko hano twaguteguriye inama zibanze wakurikiza zikagufasha.

Niba wifuza hutwita byihuse kurikiza izi nama 5;zikurikira:

1. Ujye urya indyo yuzuye, ifite intungamubiri nyinshi kuko ubuzima bwiza k’umubyeyi buba ari ingenzi kugira ngo abashe gusama vuba.

2. Kurya imboga rwatsi nyinshi kuko zikize kuri “folic acid”, kurya indyo ikize cyane cyane kuri protein, “folic acid na iron” bizatuma umubyeyi agira imbaraga umubyeyi aba akeneye kugira ngo abashe gutwita ku uburyo bwihuse.

3. Kwirinda umunaniro ukabije, kuruhuka kandi akumva atuje muri we, byarushaho kumufasha agiye yumva umuziki utuje cyangwa agusoma inkuru zishimishije mu gihe cyo kuruhuka kuko umunaniro mwinshi ugira ingaruka mbi ku burumbuke bw’umubyeyi.

4. Koga amazi ashyushye burya ni ingirakamaro iyo ukeneye gusama vuba.

5. Guhitamo uburyo bwo gukoramo imibonano mpuzabitsina bwatuma usama byoroshye, abashakashatsi bemeza ko Position nziza yabigufashamo ari iyitwa “The missionary position”, umugabo aro hejuru y’umugore kuko ituma amasohoro y’umugabo yihuta vuba cyane akagera ku igi ry’umugore byoroshye.

Nugerageza izi nama zose ntuzarambirwe ahubwo uzategereze kandi ntuzahoze umugabo wawe ku nkeke kuko mu minsi mike uzabona igisubizo wifuzaga, ushobora kandi kwegera abaganga.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

Twitter
WhatsApp
FbMessenger