AmakuruPolitiki

Dore impamvu yatumye CP Jean Bosco Kabera asura uruganda rwa Volkswagen

Kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Kamena, Polisi y’u Rwanda yakomereje ubukangurambaga bw’ umutekano wo mu muhanda buzwi ku izina rya Gerayo Amahoro  mu ruganda rwa Volkswagen ishami ry’ u Rwanda ruherereye mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo.

Ni ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zibera mu mihanda bwibutsa abakoresha umuhanda ko umutekano wo mu muhanda ari inshingano za buri wese.

Ubwo yabagezagaho ikiganiro, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko ubutumwa bwa Gerayo Amahoro, ari gahunda igomba kugera ku bakoresha umuhanda bose hagamijwe kurushaho gusigasira umutekano wo mu muhanda.

Yagize ati: “Iyo ukoze impanuka, ingaruka zayo ntizigarukira kuri wowe gusa, zigera ku kigo ukorera, ku bandi bakoresha umuhanda, ku bikorwaremezo ndetse no ku gihugu muri rusange. Nk’abashoferi b’umwuga mukwiye kuba umusemburo w’impinduka nziza, mugatanga urugero ku bandi bakoresha umuhanda.

Yakomeje asaba abakozi ba Volkswagen guhora batekereza ku ruhare rwabo mu gukumira impanuka zo mu muhanda birinda amakosa atandukanye nko kuvugira kuri telefone batwaye, kugendera ku muvuduko urenze uwagenwe, kutubahiriza ahagenewe kwambukira abanyamaguru, kutubahiriza ibyapa n’ibimenyetso byo mu muhanda, kugendera mu gisate cy’umuhanda cy’ibumoso n’andi makosa yateza impanuka.

Umuyobozi Mukuru wa Volkswagen Rwanda, Serge Kamuhinda yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yarahisemo gusura ikigo ayobora no kubagenera amahugurwa mu magambo akurikira: “Gukoresha umuhanda ni ngira nkugire, bisaba ko twese twitwararika twirinda ibyateza impanuka. Ubutumwa bwa Gerayo Amahoro ku bakozi ba Volkswagen nk’abashoferi b’umwuga ni impamba ikomeye izadufasha mu kurinda ubuzima, imodoka dutwara ndetse n’ibikorwaremezo. Turabizeza ko tutabusiga mu byicaro, tuzakomeza kwiyibutsa no kubushishikariza abandi.”

Esdras Ntakirutimana ni umushoferi ukora akazi ko gutwara abagenzi muri Volkswagen yavuze ko bitewe n’ibibazo bikunze kubaho mu mihanda bituruka ahanini ku burangare, bagiye kurushaho kwirinda amakosa ayo ari yo yose yateza impanuka kuko zibateza igihombo ubwabo ndetse n’ikigo bakorera no kuba batakaza ubuzima.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger