Urukundo

Dore impamvu abagore bakunda gutera akabariro n’abagabo babo

Iyo igikorwa cyo gutera akabariro hagati y’umugabo n’umugore cyaaryoheye, ntakabuza ko urugo rwabo ruba rwatangiye gushinga inkingi ku rutare kuko ibi ari bimwe mu bituma umugore aryoherwa ndetse bikaba byatuma ahora yishimiye uwo bafatanya mu gutera akabariro.

1. Umugore aryoherwa no gutera akabariro iyo umugabo barimo guhuza urugwiro amweretse ko amwitayeho kandi akabikora amubwira utugambo twinshi twiza, kuko abagore benshi bemeza ko badakunda umugabo batera akabariro atavuga cyangwa ngo avuge ibintu bigaragaza ko yishimye nko kuniha gahoro cyangwa gushishira byo kwishima.

2. Abagore kandi bashimishwa n’ uko abagabo babahindurira uburyo babakoreramo imibonano (position), kuko ngo ni bwo baryoherwa kurushaho, ariko ngo bakazira ubakoresha uburyo bumwe gusa kuko bageraho bakananirwa bitewe n’ uko batahinduriwe uburyo, bigatuma rimwe na rimwe binubira kuyikora igihe babisabwe n’ abagabo babo.

3. Mbere y’ uko umugabo atera akabariro agomba kubanza gutegura umugore kandi akagerageza kuza kubikora ari uko abona umugore nawe yamaze kwiyumva muri icyo gikorwa. Iyo umugabo abona ntacyo umugore arahindukaho, umugabo agomba kubanza gufata igihe cyo kumuganiriza utugambo twiza kugirango amwibagize ibyaba byamubabaje byose ndetse nibyo yiriwemo, ibyo bigatuma yiyumvamo ko agomba kubikora, n’ ubwo usanga abagore benshi bakunda kuvuga ko abagabo babo batabategura bihagije igihe bagiye gutera akabariro, ndetse ngo hakaba n’ abatabigerageza ngo bitewe n’ uko baba bvafite ubushake bwinshi bwo gutera akabariro kurusha abagore babo.

4. Umugabo kandi agomba kumenya imiterere y’ umugore we ndetse akanamenya uburyo butamuvuna mu gihe cyo gutera akabariro, bityo akaba aribyo akunda kumukorera kandi akibuka ko agomba gukora ibishoboka byose ngo amushimishe, igihe umugabo arimo gutera akabariro akananirwa ntagomba kubyereka umugore kuko bituma ibyiyumvo bishira ububobere bukagabanyuka.

5. Ni byiza ko umugabo yiga akanahimba udushya twa buri munsi two gukorera umugore we kugirango umugore yishime. Ibi kandi binagabanya irari umugore ashobora kugirira abandi bagabo kuko aba yumva ntacyo abandi bagabo barusha umugabo we, ibi nabyo bikaba bituma umugore yishima kurushaho kandi n’ umugabo ntiyifuze kuba yaryamana n’ undi mugore.

6. Umugabo afite inshingano zo guha umugore we impano zimushimisha kugirango umugore we abone ko amwitayeho, na mbere yo gukora imibonano umugabo agomba kubanza kugira icyo aha umugore cyangwa yaba ntacyo afite akagira icyo amusezeranya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger