Utuntu Nutundi

Dore impamvu 4 zishobora gutera umuntu kubira ibyuya asinziriye. Impamvu ya 1 n’iya 2 ni izo kwitondera cyane

Impamvu zitera umuntu kubira ibyuya aryamye

Kubira ibyuya usinziriye ni kimwe mu bimenyetso bya VIH

Kubira ibyuya byinshi usinziriye bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye; niba ari mu gihe cy’ubushyuhe, ukaba uryamye wambaye imyenda myinshi cg imyenda ishobora gutuma ushyuha cyane, uzatutubikana uzane ibyuya byinshi, ibi ni ibisanzwe.

Kubira ibyuya bidasanzwe, bivugwa igihe imyenda n’ibyo uryamyeho byatose, bidatewe n’uko hashyushye.

Hari impamvu zitandukanye zishobora gutera kubira ibyuya nijoro. Kumenya neza ikibitera bisaba gusuzumwa kwa muganga neza. Gusa hari zimwe mu ndwara zishobora gutera kubira ibyuya cyane mu gihe usinziriye.

Impamvu zishobora gutera kubira ibyuya byinshi usinziriye

1. Infection

Ubwandu cyane cyane ubuturuka kuri bagiteri bushobora gutera kubira ibyuya byinshi usinziriye. Indwara y’igituntu iri mu ndwara zitera kubira ibyuya cyane iyo usinziriye, ni ikimenyetso kandi cyerekana ko virusi ya VIH/HIV yibasiye umubiri. Izindi ndwara zituruka kuri bagiteri twavuga zishobora gutera kubira ibyuya byinshi usinziriye; kubyimbirwa k’udutwi tw’umutima (endocarditis) ndetse no kubyimbirwa kw’amagufa (osteomyelitis).

2. Kanseri

Kubira ibyuya byinshi usinziriye ni kimwe mu bimenyetso biza hakiri kare bya kanseri zimwe na zimwe nka kanseri yibasira ubudahangarwa bw’umubiri. Gusa ku barwayi ba kanseri bagira n’ibindi bimenyetso biboneka vuba nko gutakaza ibiro cyane ndetse n’umuriro.

3. Kuba ugeze mu gihe cyo gucura

Abagore benshi bageze mu gihe cyo gucura kubera impinduka nyinshi ziba ziri kubera mu mubiri wabo, bashobora no kuba kugira ibyuya byinshi mu gihe basinziriye nijoro.

4. Imiti imwe n’imwe

Ikoreshwa ry’imiti imwe n’imwe rishobora gutera cg kongera kubira ibyuya byinshi usinziriye; imwe muriyo hari ivura kwigunga bikabije (antidepressants) niyo igira uruhare runini mu gutera iki kibazo. Imiti ivura ibisazi nayo iza mu myanya y’imbere muyongera kubira ibyuya byinshi usinziriye.

Ikoreshwa mu kugabanya umuriro nka paracetamol cg ibuprofen nayo ishobora gutera kubira ibyuya.

Indwara yo kubira ibyuya bikabije

Kubira ibyuya bikabije ni indwara yibasira umubiri ikaba yatuma habaho ikorwa ridasanzwe ry’ibyuya, nta yindi mpamvu y’uburwayi igaragara ibiteye.

Indwara z’imikorere y’ubwonko

Nubwo bidakunze kugaragara cyane, ariko hari indwara zibasira imikorere myiza y’ubwonko zishobora gutera kubira ibyuya byinshi nijoro uryamye.

Ibibazo mu misemburo

Mu gihe ingingo z’umubiri zishinzwe gukora imisemburo zidakora neza bishobora gutera ibibazo bitandukanye.

Kugira umwingo ubyimbye cyane (hyperthyroidism), n’izindi ndwara bitera kubira ibyuya byinshi usizinziriye.

Isukari nke mu maraso

Isukari nke mu maraso itera kubira ibyuya cyane. Ku bantu bari gufata insulin n’imiti yindi ya diyabete bashobora kugira ikibazo cy’isukari nke mu maraso cyane cyane nijoro, biherekejwe no kubira ibyuya byinshi.

Ngizo impamvu nyamukuru zishobora gutera kubira ibyuya byinshi usinziriye, gusa kumenya neza impamvu nyakuri ibitera, bisaba kugana kwa muganga bakabanza kugusuzuma neza ngo harebwe ikibitera.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger