AmakuruUtuntu Nutundi

Dore ikintu gitangaje ubushakashatsi buvuga ku bagore n’abakobwa bafite amabuno manini

Nk’uko bisanzwe imiterere myiza y’amabuno  y’abagore n’abakobwa ari mu bice byabo bikurura abagabo cyane nk’uko abahanga babivuga, gusa nanone ntibigarukira aho gusa kuko aya mabuno hari n’ikindi avuze.

Ubushakashatsi bwavuye muri kaminuza imwe muri Oxford bugaragaza ko amabuno manini asobanuye ubuhanga ndetse n’ubuzima bwiza, mu gihe mu myaka yashize benshi babonaga umuntu ufite amabuno manini bakamubonamo ubwiza budasanzwe. Uyu munsi wa none n’iyo umugore cyangwa umukobwa yaba ari mubi ate ariko afite amabuno manini bimuha amahirwe yo kugaragara nk’umwiza imbere ya buri wese.

Ubushakashatsi bwavuzwe haruguru bwanakorewe ku bagore 16,000 bafite amabuno manini n’amato ariko bwaje gusanga ba bandi bafite amabuno manini bafite ubudahangarwa bwo kudapfa gufatwa n’indwara ziri karande kandi ubwenge bwabo bwisumbuye ho cyane kurusha ubwa ba bandi badafite amabuno manini.

Ngo mu bigaragara byemejwe ko abagore bafite amabuno manini bagira ikigero cya cholesterole na glucose kiri hasi cyane hanyuma bakagira omega-3 iri hejuru ari nayo ituma babasha gutekereza byihuse ndetse ikabasha gutuma badahura na za ndwara ziri karande zirimo n’iz’umutima.

Dr Constantinos Manolopoulos, umwe mu bari bahagarariye ubu bushakashatsi avuga ko n’ubwo mbere abantu bakundaga abakobwa bananutse cyane ndetse akaba ari bo batoranywa nk’abahagarariye abandi mu buranga ariko ngo uko iminsi izagenda iza uzasanga aba bakobwa batakitabwaho ahubwo ba bandi bifitiye ibinure binabahesha kugira amabuno manini ari bo bazaba bagezweho kuko baba bazwiho no kugira ubuzima bwiza.

Gusa nanone asoza avuga ko abantu badafite ayo mabuno manini badakwiriye guhabwa akato kuko na bo barimo abanyabwenge ariko nanone aya ni amahirwe akomeye kuri aba bayafite kuko uretse kuba abanyabwenge ngo baba bifitiye n’ubuzima buzira umuze.

Src: santeplusmag.com

Twitter
WhatsApp
FbMessenger