AmakuruImyidagaduro

Dore icyo Senderi na Bulldogg batekereza ku itegeko ryemera ubucuruzi bw’intwaro mu Rwanda

Inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, mu minsi ishize yatoye itegeko ryerekeye intwaro, aho ryemerera abantu kuba bakora ubucuruzi bwazo mu maduka mu Rwanda, ibi byakiriwe ku buryo butandukanye n’abanyarwanda bingeri zitandukanye.

Iri tegeko ntiryakiriwe neza na bamwe  kumva inkuru ko mu Rwanda imbunda zigiye kujya zigurishwa mu maduka babona ko bidakwiye na gato. Tugiye mu muziki cyangwa mu myidagaduro ,muri Amerika nk’ahantu benshi ku Isi bafata nkahakomeye mu ruganda rw’imyidagaduro,  kuva mu myaka ya 1950 kugeza ubu abahanzi benshi bishwe n’imbunda zifitwe na rubanda usanga ari abaraperi cyane bicanaga hagati yabo kubera kutumvikana cyangwa se icyo bakunze kwita “Beef” hagati yabo.

Senderi International Hit we nkumwe mu bahanzi bakunze kurangwaho udushya dutandukanye we yahise ajya ku rukuta  rwe rwa Instagram yandika asa nushima iri tegeko ryari ritowe. yagize ati “Ndashimira cyane Inteko Ishinga amategeko umutwe w’abadepite watoye iriya ngingo ya 74 yo gusaba gutunga imbunda (SILAHA) mu Rwanda ku waba yabyemerewe yagenzuwe neza byimbitse agahabwa ubwo burenganzira n’inzego z’ubuyobozi bw’igihugu bubishinzwe

Umuraperi Bull dog nk’umwe mubaririmba injyana ya Hip Hop yakunze kurangwamo umwuka utari mwiza hagati y’abahanzi cyangwa se “Beef”  we yavuze ko amashyari aba mu bahanzi bo mu Rwanda ngo agezemo imbunda barasana bakamarana, mu bahanzi nyarwanda abona imbunda zidakwiriye atari na ngombwa kuko ibyo yagufasha nk’umuhanzi washaka Body Guard akabigukorera. Uyu muraperi aganira n’igitangazamakuru yavuze ko atari ashyigikiye na busa ko imbunda zishyirwa aho benshi bashyikira, by’umwihariko ngo kubera urwego abahanzi bariho.

Iri itegeko rifite ingingo 74, risobanura uburyo umuntu ashobora gukora ubucuruzi bw’intwaro, uburyo umuntu ashobora gusaba gutunga imbunda n’ibindi. Gusa nyuma y’igihe gito Minisitiri w’ ubutabera  yahise atumiza abanyamakuru avuga ko itegeko risanzwe ririho ryemerera nka za Intersec n’abandi bantu bacye cyane babishoboye gutunga imbunda, naryo ubu ahubwo riri gukazwa.

Bull Dogg abona ko amashyari aba mu bahanzi bo mu Rwanda ngo agezemo imbunda barasana bakamarana

Senderi kuri Instagram ashima inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite kubwiri tegeko
Twitter
WhatsApp
FbMessenger