AmakuruImyidagaduroUmuziki

Dore Icyo Danny Vumbi atekereza ku bahanzi yandikira indirimbo n’abandi bahisha ko bandikiwe indirimbo

Umuhanzi Danny Vumbi  yagize icyo avuga ku ndirimbo yandikira abandi bahanzi bagenzi be zigakundwa ndetse agaruka kuri bamwe  bakunze guhisha ko bandikiwe indirimbo n’umuntu runaka.

Umuziki nyarwanda uragenda ukura ni nayo mpamvu hari aho uzabona  kwandika igihangano ukakigurisha undi muhanzi bikorwa  kandi uwacyanditse nawe akagira icyo abona gisa n’inyungu ku gikorwa cye, bityo bikaba nka kazi kaburi munsi nkuko tubibona mu muziki mpuza mahanga.

Danny Vumbi  ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunze kugarukwaho  mu bahanzi bandika indirimbo bakazigurisha bagenzi babo zigakundwa , gusa  hari na bamwe mu bahanzi batinya kuvuga ko bandikiwe indirimbo.

Uyu muhanzi  agaruka kuri iki gikorwa cyo guhisha ko wandikiwe indirimbo yavuze ko n’abanditsi bindirimbo ubwabo babigiramo uruhare, Danny Vumbi ati “Kuba  amategeko arebana n’ibihangano n’umutungo kamere mu by’ubwenge yaragiyeho akaba ataramenywa na bose ndetse na bamwe mu bahanzi bakaba batarayamenya  ni kimwe mu bituma umuhanzi  avuga ko indirimbo yayandikiwe cyangwa atayandikiwe. natwe abanditsi twagiye tubigiramo uruhare umuhanzi akaza ukamwandikira indirimbo yarangiza ngo reka nguhe amafaranga nti tuzabivuge ,nti tuzabitangaze abandi baziko nsanzwe niyandikira ukamureka.”  yongeyeho ko ubu yabikora ariko hari igihe kizagera mbere yuko akwandikira indirimbo  hari ibyo uzajya ubanza kuzuza kurupapuro kugirango kibe igihangano cyemewe  n’amategeko.

Mu magambo ye  Danny Vumbi yakomeje avuka umuziki nyarwanda uri kugenda ukura ibi nabyo byo guhisha ko wandikiwe  indirimbo bizagenda bishira ,yakomeje agira ati ”  Umuziki wahano iwacu ni umuziki uri kwiyubaka ugereranyije n’ibindi bihugu kuko nyuma ya Jenoside ya korewe Abatutsi mu 1994 ibintu bisa naho byatangiye bundi bushyashya umuziki nawo rero bisa naho wahise wongera gutangira  urumva reero ntabwo twagereranye  uruganda rw’umuziki rumaze imyaka 24 n’urundi rumaze imyaka  60 cyangwa 100mu bibindi bihugu”

Mu ndirimbo 12 amaze kugurisha kuva uyu mwaka watangira Danny Vumbi kubirebana n’ igikorwa cyo kwandika indirimbo no kuririmba bisanzwe yavuze ko byose bimwinjiriza ariko bigenda bihinduka, Yagize ati ” bigenda bihindagurika kuva uyu  umwaka watangira amafaranga n’injije mu ndirimbo  aruta ayo ibitaramo nakoze  gusa sinahamya ko ariko bigenda nzakomeza kubigereranya mu mataliki mirongo itatu z’ Ukuboza nibwo nabikubwira neza”

N’ubwo adakunze kuvuga ibiciro atangira ku ndirimbo imwe aba yanditse Danny Vumbi yavuze ko indirimbo imwe iba ihagaze ku mafaranga ava kuri Zero kugeza kuri Miliyoni Imwe gusa ngo hari nizo atangira ubuntu.

Ubwo yari ari mu kiganiro Samedi Detante Danny Vumbi  yavuze ko  hari abahanzi yashimira badahisha ko bandikiwe indirimbo  aha yatanze urugero kuri  Charly na Nina ,  Social Mulla, Active n’abandi … badatinya kuvuga ko indirimbo yabo bayandikiwe n’undi muhanzi cyangwa abandi bantu batandukanye.

Danny Vumbi ukunze kugarukwaho nk’umwe mu bahanzi bafite ubu nararibonye mu kwandika indirimbo mu Rwanda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger